
Maj Gen Alex Kagame yashimye abasirikare n'Abapolisi bari mu bikorwa byo kugarura amahoro mu ntara ya Cabo Delgado
Oct 28, 2025 - 09:24
Kuri uyu wa Mbere tariki 27 Ukwakira 2025, Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, Maj Gen Alexis Kagame, ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y'u Rwanda ushinzwe ibikorwa, CP Vincent B Sano, bakiriye Inzego z'umutekano z’u Rwanda zari zimaze umwaka zikora ibikorwa byo kugarura amahoro mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.
kwamamaza
Ingabo n'Abapolisi bagize Inzego z'umutekano z'u Rwanda bageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali, bayobowe n’Umuhuzabikorwa wazo, Maj Gen Emmy K Ruvusha.
Ubwo yabakiraga, Maj Gen Kagame yashimye abasirikare n'Abapolisi ku bw’akazi kadasanzwe bakoze, ubunyamwuga n’ubwitange bagaragaje mu gihe cy’umwaka bamaze mu butumwa. Yabasabye gukomeza kurangwa n'imyitwarire myiza n’ikinyabupfura.




kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


