#Kwibuka32: Hibutswe Abatutsi bishwe bakajugunywa mu mazi n'imigezi ikabatembana bakagera muri Uganda

Ku rwibutso rwa Ggolo mu karere ka Mpigi muri Uganda habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, hibukwa by'umwihariko Abatutsi 10,983 bajugunywe mu nzuzi n’imigezi mu Rwanda bagatwarwa n’amazi bakagera muri Uganda.

kwamamaza

Igikorwa cyo kwibuka cyabereye ku rwibutso ruherere i Ggolo mu karere ka Mpigi, rumwe muri eshatu ziri muri Uganda zishyinguwemo imibiri y’Abatutsi 10, 983 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakajugunywa mu nzuzi n’imigezi yo mu Rwanda, amazi arabatwara abageza muri Uganda, aho bashyinguwe mu cyubahiro.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’Abanyarwanda batuye muri Uganda, Abagande ndetse n’abahagarariye ibihugu byabo muri Uganda bifitanye umubano n’u Rwanda. Cyanitabiriwe kandi n’Abanyarwanda baturutse mu Rwanda bibumbiye mu muryango Humura Victoria Warakoze.

Muri rusange, muri Uganda hashyinguwe Abatutsi 10,983 mu nzibutso eshatu, aho urwa Ggolo rushyinguyemo imibiri y'Abatutsi 4,771, urwa Lambu ruherereye mu karere ka Masaka rushyinguyemo imibiri y'Abatutsi 3,337, ndetse n'urwa Kasensero ruherereye mu karere ka Rakai rushyinguyemo imibiri y'Abatutsi 2,875.

Abitabiriye basabwe gukomeza kuzirikana aya mateka, guha icyubahiro abazize Jenoside no gukomeza kurwanya ingengabitekerezo yayo, hagamijwe ko itazongera kubaho ukundi.

 Apr 10, 2026 - 16:26