
#Kwibuka31: Amadini arasabwa kugira uruhare rwihariye mu gusana imitima y'abayakomereyemo
Apr 10, 2025 - 16:53
Mu gihe hagaragazwa ko amadini yagize uruhare rukomeye muri jenoside yakorewe abatutsi 1994, mu Rwanda, hari abavuga ko nyuma yo kwigisha mu nsengero abanyamadini namatorero bakwiye kongera uruhare bagira mu kuzamura ubumwe n'ubudaheranwa, bita byihariye ku barokotse no komora abagifite ibikomere bya jenoside.
kwamamaza
Akenshi iyo Dr. Jean Damascene BIZIMANA; minisitiri w’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, asobanura amateka ya jenoside ntasiba kugaragaza uruhare rw’amadini muri jenoside yakorewe abatutsi 1994, yambuye ubuzima abarenga miliyoni.
Igihe kimwe yagize ati:" amadini yatangiranye n'abakoroni, imikoranire yarabaye. Ni ukuvuga ko ubwicanyi bwabaye mu Rwanda, nunareba mu mateka uzasanga nta bwicanyi na bumwe bwabaye mu Rwanda budafite abanyamadini baburi inyuma banabuteye. Muri 1959, iyicwa ry'abatutsi ryatangiye ku munsi w'abatagatifu. Ubwo ntangiye mbereka ko n'ubwicanyi bwagiye bunahuzwa n'iminsi mikuru ya Kiliziya."
" muri 1963, ubwicanyi bwabaye ku munsi mukuru wa Noheli ndetse abakilisitu bamwe, tuvuge I Muru ubu ni mu karere ka Rusizi, abakilisitu bari mu misa, abicanyi barategereje hanze n'imihoro. Barangije bavuye mu misa, babatwara bajya kubica. Abakilisitu bica abandi!"
"muri jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, byatangiye mu cyumweru gitagatifu cya Pasika!"
Uru ruhare rutuma mu mbyirwaruhame nyinshi z'abayobozi, amadini n’amatorero agenda asabwa kugira uruhare mu kongera kubanisha neza abanyarwanda no kubana mu bumwe n’ubudaheraranwa.
Gusa bamwe mu bayoboke bayo basanga ibikorwa bidahagije, bityo uru ruhare rukwiye kongerwa, bakita byihariye kubagifite ibikomere bya jenoside yakorewe abatutsi 1994.
Umuturage umwe yagize ati:" amadini akwiye kubigira akarusho muri izo nyogisho z'isanamitima, hari inyigisho Nyobokamana, hari ibikorwa bitandukanye by'iterambere...hazamo kuba hafi abakomeretse, ababuze ababo muri Jenoside, gufasha impfubyi n'abapfakazi, ibyo byose ni umusanzu."
Undi ati:" bagomba kubaba hafi, udadite uko amezr bakamufasha, udafite aho kuba bakamwubakira, udafite umwambaro bakawumuha, udafite icyo kurya bakakimuha. Ndumva baba babiherekeje kandi babigaragaza ko bamuri hafi."
Mu Rwanda, hari zimwe mu nsengero zakorewemo ubwicanyi ndengakamere muri jenoside yakorewe abatutsi 1994, bigizwemo uruhare n’abari abayobozi b’amadini. Ubu zo nsengero zahinduwe inzibutso, harimo nk’urwibutso rwa Nyamata ruherereye mu karere ka Bugesera, ubu rwanashyizwe mu murage w’isi.
@Yassini TUYISHIMIRE/ Isango Star-Kigali.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


