#Kwibohora29:“Gutera imbere, kubaho neza ntiduhore dukennye…ntabwo ari impano”: Perezida Kagame.

Abaturage bo mu karere ka Rubavu bifatanyije n’abayobozi bakuru muri guverinoma mu kwizihiza ibirori byo kwibohora, hatahwa umudugudu w’icyitegererezo wa Rugerero watujwemo imiryango 142 yiganjemo abavanywe mu manegeka. Minisiteri w’Ubutegetsi yabasezeranyije kuzabungabunga ibikorwabyose byatashwe ku munsi wo kwibohora. Ni igikorwa cyakozwe mu rwego rwo kwizihiza ku nshuro ya 29 Kwibohora k’u Rwanda, aho Perezida Paul KAGAME yashishikarije abanyarwanda gutera ikirenge mu cy’abaharaniye uko kwibohora kwizihizwa uyu munsi, baharanira agaciro iterambere n’ubusugire bw’igihugu cyabo.

kwamamaza

Kuva tariki ya 4 Nyakanga (07) mu 1994, hashize imyaka 29 u Rwanda rubohowe rugakurwa mu maboko y’ubutegetsi bwagejeje iki gihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, igasiga igihugu cyuzuye amarira, umwijima n’agahinda.

Uretse ibyo kandi, nta cyizere cy’igihugu cyitwa u Rwanda bari bafite, ariko nyamara nyuma yo guhagarika amahano ya Jenoside yakorerwaga abatutsi, ingabo zahoze ari iza Rwanda Patriotic Army ariyo [RPA], zarisuganyije zitangira imiyoborere igamije kongera kubaka u Rwanda, ndetse kugeza ubu, uko kwibohora kugereranywa no kongera kuvuka kw’igihugu ‘u Rwanda’.

Ashingiye ku bimaze kugerwaho mu myaka 29 ishize, Perezida Paul KAGAME wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, wari no ku ruhembe rw’Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora igihugu, yibukije abanyarwanda ko igihugu bafite ubu batagihawe nk’impano [Cadeau], bityo basabwa gukomeza kubisigasira.

Ati: “Gutera imbere, Kubaho neza ntiduhore dukennye, dusabiriza, turi mu mwiryane. Ibyo byose rero bikorwa n’abantu, ntabwo ari impano abantu bahabwa gusa n’Imana cyangwa n’ubundi bushobozi ngo birizanye, abantu nibo babikorera.”

“icyo nsaba abanyarwanda ni icyo ngicyo cyo guhora biha agaciro, bumva amateka: amabi ya mbere twanyuzemo, icya biteye kigahinduka mu bihe tugezemo, tukabikorera, tukabiharanira, bityo tukaba abo dukwiriye kuba turibo.”

“ N’ubundi ijambo naraye mvuze niho ryari rishingiye, kubera ko kugira ngo bihindutse abantu barinze kujya ku rugamba, batanga ubuzima bwabo. Ibyo rero ni ibintu tugomba guhora duharanira, duhindura, byanze bikunze tukagera aho u Rwanda rutekanye rushobora kubaho neza, tukabana neza n’abandi, n’ibindi bihugu.”

Ku rundi ruhande, Dr. Edouard NGIRENTE; minisitiri w’Intebe, avuga ko kwibohora ni urugendo, ndetse hakenewe iterambere.

Ati: “ kwibohora ntabwo ari urugendo gusa, uyu munsi turabyibuka ariko ni urugendo runini rurimo gahunda y’ubumwe bw’abanyarwanda, guteza imbere ubukungu ari ubw’igihugu n’ubw’imiryango yacu.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu yasezeranyije kuzabungabunga ibikorwa byose byatashwe ku munsi wo kwibohora.

Kwizihiza ku nshuro ya 29 umunsi wo Kwibohora byabereye ku rwego rw’imidugu yose yo mu gihugu. Icyakora  mu karere ka Rubavu, bamwe mu bayobozi bakuru muri guverinoma barimo minisitiri w’intebe bifatanyije n’abaturage b’aka karere muri ibi birori hatahwa umudugudu w’icyitegererezo wa Rugerero.

Ni umudugudu watujwemo imiryango 142 yiganjemo abatishoboye babaga mu manegeka ndetse n’abandi batari bafite aho baba.

Mu ijambo rye, Jean Claude MUSABYIMAN; Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu [MINALOC], yijeje guverinoma kuzakomeza gukurikirana ibi bikorwa remezo byatashywe hirya no hino mu gihugu.

Ati: “Turabasezeranya kuzakurikirana ibi bikorwa byose by’iterambere: byaba ibyo twatashye mur’iki cyumweru ndetse n’ibindi bikorwa byose twakoze muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ndetse n’imyaka yashize, mu turere twose. Bizakomeza gufatwa neza kugira ngo abanyarwanda bakomeze kubaho neza.”

“ twatangiye ingamba zizatuma n’ibibazo bikunze kugaragara, iyo tumaze kubitaha, bizakomeza kugenda bikemurwa. Dusaba buri karere kugira ingengo y’imari ifasha mu kubungabunga ibyo bikorwa, izashyirweho kandi ishyirwemo amafaranga ahagije.”

“hamwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze, twiyemeje gukomeza gufatanya n’abaturage mu iterambere rirambye. Turizeza abayobozi bakuru b’igihugu cyacu, ko tuzakomeza gushyira imbaraga mu kucyubaka kugira ngo ruhorane ijabo n’ijambo.”

Ibikorwaremezo bijyanye n’umunsi wo kwibohora byatashywe hirya no hino mu gihugu byatwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari zisaga 122 birimo imidugudu yo guturamo, imihanda, ibiraro, amavuriro n’ibindi.

Kwizihiza umunsi wo kwibohora kuri nshuro, ari nawo munsi usoza iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, hagarutswe ku nsanganyamatsiko igira iti “ISOKO YO KWIGIRA”.

@ Gabriel IMANIRIHO/Isango Star-Rubavu.

 Jul 5, 2023 - 11:50