
Kudasobanukirwa izindi nzira ibibazo byakemukiramo biri mu bitera ubucucike bw'imanza mu nkiko
Aug 27, 2025 - 08:23
Kuba abaturarwanda batarasobanukirwa izindi nzira zitari inkiko zishobora gukemukiramo ibibazo byabo biri mu bitera ubucucike bw'imanza mu nkiko. Ibi byagarutsweho n'umunyamategeko Ibambe Jean Paul, avuga ko mu rukiko rukuru bisabasa nibura amezi 25 kugira ngo urubanza ruburanishwe, kabone niyo nyirarwo yaba afunze by'agateganyo.
kwamamaza
Aganira na RBA, Me Ibambe Jean Paul yavuze ko izindi nzira abantu bakwiyambaza bakabona ubutabera zirimo inzego z'abunzi, inteko z'abaturage, kumvikana hagati y'abafitanye ikibazo ndetse n'ibindi.
Yagize ati:" Nk'urugero dufite inzego z'abunzi, komite z'abunzi no ku mirenge ndetse hari n'ibirego bidashobora kugera mu rukiko bitabanje kunyuraaa aho ngaho. Hari ubundi buryo abantu bashobora kuba bakemuramo ibibazo byabo mu bwumvikane. Dufite inteko z'abaturage burya naho hashobora gukemukira ibibazo. Si nibyo gusa kuko hariho no kumvikana kw'abagiranye ikibazo hagati yabo, bakaba bakwikemurira ikibazo ubwabo."
Yongeraho ko ubwitabire buke bw’izi nzira bushingiye ku myumvire idahwitse no kutizera ko zishobora gutanga ibisubizo.
Ati:" Nkeka ko ubwitabire bwo kwiyambaza izindi nzira zitari inkiko bushobora kuba bukiri hasi kubera ikibazo cy'imyumvire no kutizera izo nzira zindi abantu bashobora kuba bakemuriramo ibibazo. "
Anavuga ko abantu bashobora kuba batumva neza ubucucike bw'imanza ziri mu nkiko. Mu kubisobanura yifashishije urugero rw'imibare y'imanza, Me Ibambe yavuze ko mu rukiko rukuru bisaba imyaka itari munsi y'ibiri kugira ngo urubanza ruburanishwe.
Ati:" Igihe bifata kugira ngo urubanza ruburanishwe mu rukiko rukuru, ikigereranyo ni amezi 25 kugira ngo urubanza rumwe ruburanishwe. Ni ukuvuga ngo ufiteyo urubanza bifata nibura amezi 25, hari nabo bishobora kurenga. Tekereza rero gutegereza amezi 25 ngo ubone ubutabera, rimwe na rimwe ushobora gusanga ari n'ikibazo nshinjabyaha, umuntu ashobora kuba afunze by'agateganyo ni ikibazo."
Ibi kandi byiyongera ho n'ikibazo cy'ubuke bw'abacamanza.
Gusa bamwe mu baturage bashinja zimwe mu nzira Me Ibambe yagaragaje nk'ahashobora gutiza umurindi ubucucike bw'imanza mu nkiko kubera kudatanga ubutabera bunoze, ibisa no gushora abaturage mu manza.
Indi mpamvu yakunze kugarukwaho ni abatanyurwa n'ubutabera baba bahawe bagakomeza imanza.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


