Kubika ibimenyetso by’amateka mu buryo bw’amashusho bituma agera kuri benshi

Mu gihe ubushakashatsi bugaragaza ko umuco wo gusoma muri afurika ukiri hasi ugeranyije n’ahandi ku isi, hari abemeza ko kubika ibimenyetso by’amateka mu buryo bw’amashusho byatuma biramba kurushaho kandi bikagera kuri benshi, kuko ngo ikiragano cy’uyu munsi cyamaze kwigarurirwa n’ibikoresha ikoranabuhanga .

kwamamaza

Ubushakashatsi bwinshi bwakozwe hagamijwe kureba uko umuco wo gusoma uhagaze ku batuye umugabane w’Afurika, aho bugaragaza ko gusoma bikiri ku kigero cyo hasi.

Gusa hari abemeza ko ibiri mu nyandiko iyo bishyizwe mu buryo bw’amashusho bigera kuri benshi bitewe nuko ikiragano cy’uyu munsi gishishikajwe no kureba amashusho kurusha gusoma, by’umwihariko amateka.

Umwe ati:" kubika amateka muri filime bifite akamaro kanini kubera ko urungano rwacu rukunda amashusho n'amajwi kurusha gusoma kuko bidukoraho nyine."

Amashusho n'amajwi biratuvugisha cyane kurusha ibindi. Kubika amateka muri ibyo bituma atazahera mu bitabo."

Undi ati:" bituma abana tubyaye cyangwa urubyiruko ruri gukura rubasha kwiga ya mateka."

Ishimwe Samuel KAREMANGINGO wakoze filime mbarankuru igaruka ku mateka y’ubukoroni mu Rwanda nk’umuzi wanagejeje iki gihugu kuri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, avuga ko gukora iyi filme n’uburyo aribwo buryo bwiza bwo kubikamo amateka ugereranyije n’ibitabo.

Ati:" ni filime yibanda ku mateka ya jenoside, yakorewe abatutsi ariko ikibanda ku mizi yayo mugihe cy'ubukoroni. Niho amoko yahanzwe, niko nabivuga kuko mbere y'ubukoroni Iby'ubuhutu n'ubututsi ntabwo byari amoko. Amateka agomba kubikwa mu buryo butandukanye; mu bitabo, mu ndirimo...ariko njyewe filime niyo nkora kuko filime igera ku bantu benshi cyane noneho ikabatera amatsiko atuma bajya gucukumbura mu bitabo n'ibindi."

Ibi kandi anabihurizaho na Dr. Nadja Scholz; umuyobozi mukuru w’ibiganiro ku gitangazamakuru cya Deutsche Welle cyanagize uruhare mu itunganywa ry’iyi filime mbarankuru.

Ndizera ko iyi filime izereka ikiragano cy’ahazaza ibyabaye, hagamijwe kubigisha amateka, ndetse n’amateka y’ibihugu byacu byombi; ubudage n’u Rwanda n’aho ahurira. Kuko bashobora kuyigiraho bityo bagaharanira ko ibyabaye bitazasubira”

Ibarura rusange ryo mu mwaka wa 2022, ryagaragaje ko abanyarwanda bagera kuri 78,4% bari mu cyiciro cyo gukora bazi gusoma no kwandika. Nimugihe 21,6% bo batabizi. Ibi byerekana ko ibibitswe mu nyandiko hari abo bitageraho mu gihe kureba amashusho bidasaba kuba uzi gusoma.

@ Yassini TUYISHIMIRE/Isango Star-Kigali.

 Jun 7, 2024 - 15:10