
Kubera impamvu z'ivangura, urukiko rwemeje ko umugabo ashobora kwitwa izina ry’umugore we
Sep 12, 2025 - 10:37
Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga muri Africa y’Epfo rwemeje ko ubu umugabo ashobora gufata izina ry’umugore we. Ni nyuma yuko imiryango ibiri y'abashakanye itanze ikirego nyuma yaho abagabo bo muri iyo miryango bangiwe gufata amazina y'abagore babo.
kwamamaza
Couples ebyiri z'abashakanye —Henry van der Merwe na Jana Jordaan, ndetse na Andreas Nicolas Bornman na Jess Donnelly—nizo zatanze ikirego mu rukiko rw'ibanze basaba ko urukiko rukuraho itegeko ribuza abagabo uburenganzira bwo kwitwa cyangwa gufata amazina y'abagore babo ariko umwanzuro ukazemezwa n'urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga.
Henry Van der Merwe yari yarangiwe gufata izina ry’umugore we Jordaan, naho Bornman ntiyashoboraga kongera mu mazina ye izina rya Donnelly ry’umugore we, nk’uko igitangazamakuru cya Leta cyabitangaje.
Iyi miryango yatanze ikirego ivuga ko itegeko ribuza abagabo kwitwa izina ry'umugore, rikemera ko umugore yakwitwa izina ry'umugabo, ryashyizweho muri iki gihugu ubwo cyari kigitegekwa n'abazungu.
Inavuga ko rishaje kandi rishyira hejuru abagabo, rigahonyora uburenganzira bungana kuri bose nk'uko buvugwa n'Itegeko Nshinga rya Africa y'Epfo ryemejwe mu 1994 nyuma yo gukuraho ubutegetsi bwa apartheid.
Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga rwanzuye ko itegeko rizwi nka Births and Deaths Registration Act ryashyizweho n’abakoloni ririmo ivangura rishingiye ku gitsina.
Ubu Inteko Ishinga Amategeko rya Africa y'Epfo igomba guhita ihindura iri tegeko kuko umwanzuro w'urukiko ugomba guhita utangira gukurikirwa.
Urukiko rukomeye kuruta izindi muri iki gihugu rwagaragaje ko mu mico myinshi y’Abanyafurika, Nyuma yo gushyingirwa abagore baragumanaga amazina bahawe bavuka, ndetse abana babo bagafata amazina yo ku ruhande rwa ba nyina.
Rwavuze ko ibintu byahindutse nyuma y'ikwirakwizwa ry'imico yo mu burengerazuba bw’Isi kubera ubukoroni n'abamisiyoneri b'abakirisitu. Ruvuga ko muri ibyo bihugu ariho umugore afata izina ry’umugabo.
Mu kwanzura, abacamanza bavuze ko" Umuco ko umugore afata izina ry'umugabo wabaga mu mategeko y'Abaroma-n'Abaholandi. Ni muri ubwo buryo wazanywe mu mategeko ya Africa y'Epfo. Uwo muco kandi wabayeho nk'ingaruka z'amategeko yazanywe n'ibihugu byakolonije ibihugu bya Africa yo munsi y'ubutayu bwa Sahara."
Minisiteri y’ubutegetsi n'iy’ubutabera ntizigeze zirwanya ikirego cyatanzwe, ahubwo zashimangiye ko iryo tegeko risanzwe ritari rikijyanye n’ibihe.
Urwego rw’abanyamategeko Free State Society of Advocates rwifatanyije n’iyi miryango y'abashakanye mu rubanza. Ruvuga ko itegeko ribuza umugabo gufata izina ry'umugore we, riba rishimangira ivangura kuko ryima abagabo uburenganzira bufitwe n'abagore.
@bbc.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


