Kubera amakimbirane ashingiye ku mitungo, yatemaguye umuvandimwe nawe yimanika ku giti

Abaturage bo mu murenge wa Rusasa wo mu karere ka Gakenke baravuga ko bugarijwe n'amakimbirane ashingiye ku mitungo kugeza nubwo hari abavutsanya ubuzima. Ubuyobozi bw'akarere buvuga ko hari gahunda y'ubukangurambaga mu mirenge yose kuko amakimbirane ashingiye ku mitungo amaze gufata indi ntera.

kwamamaza

Abatuye mu murenge wa Rusasa wa karere ka Gakenke, abahatuye bavuga ko amakimbirane ashingiye ku mitungo mu miryango ari kugenda afata indi ntera.

Mu kiganiro bagiranye na Bizimana Emmanuel, umunyamakuru w’Isango Star, umwe yagize ati: “ nyine Papa yazizaga mama ngo nta mitungo yakuye iwabo, ngo batahe!”

Urugero rwa hafi ni mu kagali ka Rurembo, aho umuntu yetemesheje umuhoro murumuna we yakeka ko amaze ku mwica nawe akimanika mu mugozi bakamusanga mu giti yapfuye. Abantu bakeka ko byatewe n'amakambirane amaze iminsi muri urwo rugo.

Umwe ati:“sinshidikanya ko uwo Nyakwigendera ariwe waba yatemaguye uriya mwana kuriya kandi hari igihe yahumetseho gatoya, avuga uko byagenze. Ntabwo byantunguye kuko aha n’ubundi bwacaga tukamenya ngo ntiburira! Bwakwira tukavuga tuti ntiburacya! Ntabwo ari ibintu byadutunguye kuko intambara zahahoraga, niyo mpamvu navuga ngo uwagiye atubereye igitambo kuko nubundi nta mutekano wahabaga.”

“ n’ubundi twumvaga maman buri saha, buri munota ashobora kuva muri ubu buzima, agataha.”

“ muby’ukuri, …zose zabaye, intangiriro ni urwo rubanza twahiragamo, nuwo mwana batemaguye bamuzizaga ko yaherekezaga uwo mukecuru agiye kuburana. Saha izi twari dufite urubanza rwaburanwaga hamwe nayo mafaranga!”

Undi ati: “ yahunze ibyo yaramaze gukora aziko amaraso aramukurikirana, ahita ajya kwiyahura. Tubibona yuko uwo mwana yagiye kwiyahura kubera ibyo yaramaze gukorera mwene nyina!”

“uwiyahuye namubonye ari muri voka kuko babimbwiye tumaze gushyira uwo muri ambulance, agiye [kwa muganga]. Twese byadutunguye, twatunguwe no kumva ngo yimanitse muri voka [igiti cya avoka].”

“ ayo mafaranga tuyatange ariko amakimbirane areke kuboha muri runo rugo! Kuko nuwo mwana batemye bagerageje kumutuma izo mpapuro z’indagiza rubanza arazibura.”

Icyakora MUKANDAYISENGA Vestine, umuyobozi w'Akarere ka Gakenke, avuga ko bagiye mu bukangurambaga, bw’umurenge ku wundi, bwo gukangurira abantu kwitandukanya n'amakimbirane yo mungo ngo kuko bimaze gugaragara ko arigufata indi ntera muri aka karere.

Ati: “urumva ni inkuru mbi, birababaje, amakimbirane mu miryango ari kugenda azamuka cyane ku buryo twashyize mu ngamba ibyo tugomba gukora kandi mu mirenge yose kugira ngo no mu yindi itari na Rusasa, naho mumaze iminsi mubyumva ko hari baba bava indimwe ugasanga bagiranye ibibazo, abagabo n’abagore, gukubita no gukomeretsa. Urumva bimaze gusa nabi cyane mu karere kacu.”

Kuba mu karere ka Gakenke hakomeje kumvikana amakimbirane ashingiye ku mitungo, kugeza nubwo hari abavutsa ubuzima abo babana, hari abasanga hakakwiye no gutekerezwa kuburyo bwo gutandukana aho bigaragara ko bakicana hakiri kare.

Nimugihe abandi basaba inzego zibanze ziba hafi y'imiryango ndetse n’abaturanyi kujya batangira amakuru ku gihe mugihe hari urugo bigaragaye ko bashobora kwicana.

 @ Emmanuel BIZIMANA/Isango Star - Gakenke.

 Jan 11, 2024 - 11:51