“Kubarura imitungo ya leta itimukanwa n’iyigihe kirekire, uburyo bushobora kungura igihugu” ICPAR

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ababaruramari babigize umwuga kiratangaza ko kiri kubigisha uko imitungo ya Leta itimukanwa n’iyigihe kirekire yashyirwa mu bitabo by’ibaruramari mu buryo bwa gihanga. Ni nyuma yaho bigaragariye ko hari n’imitungo ya Leta itari muri ibi bitabo bidindiza igenamigambi ry’igihugu.

kwamamaza

Ubusanzwe u Rwanda rufite intego y’uko bitarenze 2024 ruzaba rwamaze kujya ku rutonde rw’ibihugu bikoresha amahame mpuzamahanga agenderwaho mu gutegura ibitabo by’imari mu bigo bitandukanye bya Leta.

 Ibyo bitabo bijyamo imitungo ya Leta itimukanwa ndetse n’iy’igihe kirekire ariko hari aho usanga imwe mur’iyo mitungo itagaragaramo.

Muri iyi mitungo harimo: iy’umutungo kamere, amashyamba, imihanda, inzu n’ibikorwa bya leta, ibikoresho byo mu biro, ndetse n’ibindi….

Icyakora abamaruramari babigize umwuga mu Rwanda, bavuga ko kuba iyi mitungo itabarurwaga atari ikosa ryabo, ahubwo babiterwaga n’uburyo igihugu cyakoreshaga mu kubarura imari.

 Nizeyimana Emmy Claude; umukozi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe kongerera ubumenyi abakozi ba Leta, akaba umuyobozi mukuru wa ICPAR, asobanura ko leta yahisemo kudakoresha ubwo buryo kuko bwari bufite icyuho mu gutanga amakuru nk’uko, abisobanura.

Avuga ko “urebye uburyo twakoreshaga muri iyi minsi ntabwo bwatumaga amakuru yose, cyane cyane ajyanye n’imitungo itimukanwa cyangwa y’igihe kirekire atabasha kuboneka mu bitabo by’imari. Byatumaga amakuru atangwa aba atuzuye kuko habonekagamo amafaranga, receivables…”

 Ababaruramari babigize umwuga bongerewe ubumenyi bavuga ko buzabafasha kurushaho gucunga neza umutungo kandi wose.

Umwe muri bo waturutse mu kigo gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi [RAB] yagize ati:“aradufasha kumenya uburyo tuzajya ducunga neza umutungo wa leta kandi mu buryo bwubahirije amategeko.”

 Undi yunze murye ati: “ Hari ukuntu duhabwa nk’ibikoresho ukabifata nabi, bakaguha ameza ntuyafate neza kandi yaguzwe amafaranga ya leta. Rero ubu ni uburyo twungutse kugira ngo tubashe kubicunga.”

Iruhande rw’ibi, Nizeyimana Emmy Claude avuga ko u Rwanda nirumara kugera ku ntego rwihaye bitarenze 2024, ruzagira inyungu mu bukungu.

 Ati: “icyo igihugu cyunguka, kubyubahiriza bituma abashoramari babasha kubona amakuru nyayo bikaba byakurura abashoramari bakaza mu gihugu kubera ko babona amakuru ahagije kugira ngo babashe gufata ibyemezo.”

“icya kabiri imiryango mpuzamahanga itanga imfashanyo, inguzanyo…ibyo byose babishingiraho bakareba amakuru yuzuye aboneka mu bitabo by’imari[financial rapport]bikaba byatuma baha igihugu inguzanyo cyangwa se impano zifasha igihugu gukora imirimo itandukanye.”

“ Kubikora rero tukabishyira mu ngiro, abantu bakaza bizongera ubukerarugendo bityo dukomeze kubaka ubukerarugendo bushingiye ku bumenyi.”

Ku ikubitiro, abongerewe ubumenyi ni abantu 125   bakora mu bigo bya leta bashinzwe imitungo y’igihe kirekire, abashinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amahame mpuzamahanga agenderwaho mu gutegura ibitabo by’imari, abashinzwe ububiko bw’ibikoresho mu bigo bya Leta, ndetse n’abakora mu bugenzuzi bw’umutungo mu bigo bya Leta.

@ Rukundo Emmanuel/Isango Star-Kigali.

 Nov 25, 2022 - 16:48