Ku bufatanye na ITEL Rwanda, MTN yashyize ku isoko telefoni igezweho ya 4G ihendutse.

Kur’uyu wa gatanu, ku ya 24 Werurwe (03) 2023, MTN Rwanda yashyize ku isoko telefoni zigezweho [smartphone] zikoreshwa internet ya 4G. I yi telefoni ihendutse ya ITEL A60, MTN yayishyize ku isoko ifatanyije na ITEL Rwanda nk’uburyo bwo kugeza serivise za 4G ku bakiliya b’ibi bigo.

kwamamaza

Iki kigo kivuga ko izi telefoni zzizagurishirizwa ku mashami yacyo yose ndetse no ku maduka afitanye imikoranire n’iki kigo, cyo kimwe n’acururizwamo serivise za ITEL Rwanda.

MTN Rwanda yatangaje ko iyi telefoni ya ITEL A60 izaba igura amafaranga y’u Rwanda 75 000.

Iki kigo kandi kivuga ko gushyira kwisoko iyi telefoni ari uburyo bwo gufasha abakiliya kubina inyungu mu buzima bujyanye n’igihe ndetse no kubakuriraho imbogamizi zatumaga bamwe bagorwa no gukoresha 4G bimworoheye.

Iyi telefoni yashyizwe ku isoko ya MTN Rwanda ifatanyije na ITEL Rwanda[ ITEL A60] ifite ububiko bungana na   gigabite 34 (32GB+2GB, bateri y’umuriro iramba  ndetse ikaba ibasha gufata amafoto meza nibindi….

Kubakigura iyi telefoni kandi bahabwa interinet ingana na 1GB y’ubuntu mugihe cy’amezi atandatu.

Agaruka ku ntego y’ubufatanye na ITEL Rwanda, Desire Ruhinguka; Umuyobozi w’agateganyo ushinzwe ubucuruzi muri MTN Rwanda, yagize ati: “Twishimiye gufatanya na ITEL Rwanda mu gushyira ku isoko telefoni zigendanwa zahendutse cyane ku isoko. Intego yacu ni ugukemura ibibazo by’ikoranabuhanga no gutuma interineti yihuta igera kuri bose, nta n’umwe usigaye inyuma.”

“Iyi terefone ntabwo ari igikoresho gusa, ni uburyo buhuza abantu n’umuryango mugari,bufasha mu kwiga no gukora ubucuruzi muburyo butashobokaga mbere.”

Yongeyeho ko “Twishimiye guha abakiriya bacu amahirwe yo kwinjira mu mpinduramatwara y’ikoranabuhanga no gushyira ahagaragara ubushobozi bwabo.”

Ku ruhande rwa ITEL Rwanda, Charles Wang; umuyobora iki gigo cy’ubucuruzi, avuga ko gufatanya na MTN Rwanda ari ikimenyetso kugera ku ntego zabo zo kuba umuntu wese ashobora kugerwaho n’ikoranabuhanga.

Anavuga ko iyi telefoni ikoresha ihuzanzira rya 4G ihendutse kandi igizwe n’ibikoresho biramba.

Wang yagize ati: ” Terefone yacu nshya ntabwo itanga gusa umuvuduko wa interineti yihuta, inagizwe n’ibintu byongera uburambe bw’abakoresha. Twishimiye guha Abanyarwanda igikoresho kizabafasha gukomeza guhura, kubona amakuru no kwidagadura, byose ku giciro cyiza ”.

Uretse iz

i telefoni kandi, abantu bashobora kugura izindi telefoni zigezweho za Itel binyuze muri gahunda ya MTN Rwanda yatangijwe umwaka ushize yiswe “MacyeMacye”.

 Mar 24, 2023 - 18:54