Ibihugu byo mu Burengerazuba bw’isi byamaganye umugambi w’Uburusiya mu ntara ingabo zabwo zafashe.

Ibihugu byo mu Burengerazuba bw’isi byamaganye umugambi w’Uburusiya wo gukoresha icyo bwise Kamarampaka mu turere tune twa Ukraine twigaruriwe n’imitwe ishyigikiwe n’iki gihugu. Aya matora yateguwe n’abategetsi bashigikiwe n’Uburusiya mu rwego rwo kumenya niba abaturage bashaka ko utwo duce twajya k'Uburusiya.

kwamamaza

Ibihugu by’Amerika, Ubudage n’Ubufaransa bivuga ko bitazigera byemera ibizava muri ayo matora bise ay’amanyanga.

OTAN  ivuga ko izo nteguro ari izo gutuma ibintu bihinduka mu ntambara yo muri Ukraine.

Izo nteguro zizamara iminsi itanu uhereye ku wa gatanu,zatangajwe mu ntara ya Luhansk na Donetsk  zo mu burasirazuba bwa Ukraine ndetse na   Zaporizhzhia na Kherson ziri mu majyepfo y’iki gihugu.

Izi ntara zenye zihariye kimwe cya gatanu cy’ubutaka bwa Ukraine, ndetse zikagira ubuso bungana  n’ubw’igihugu cya Hongrie/ Hungary, nk’uko bivugwa na Reuters.

Ibihugu byo mu Burengerazuba bw’isi byateye utwatsi ibyo kuba haba amatora aciye mu muco kandi yizewe mugihe cy’intambara.

 Olaf Scholz; Chancelier w’Ubudage yamaganye iyo myiteguro ya Kamarampaka y’Uburusiya, mugihe Perezida Macron w’Ubufaransa yayise amanyanga  ya demokarasi.

 Macron uri mu nama y’umuryango w’abibumbye , yabwiye abanyamakuru i New York, ati: “Mu gihe gutekereza kamarampaka ya Donbas bitaba akaga byaba ari ibintu bishimishije”.

Yasabye ibihugu bidafite aho bibogamiye guhindura ingendo ku bijyanye n’intambara yo muri Ukraine. Avuga ko guceceka cyangwa kwifatanya n’umwanzi ari ikosa ridasanzwe.

 Jake Sullivan; umujyanama muby’umutekano muri Amerika, avuga ko igihugu cye kitazigera cyemera ayo matora, avuga ko ari ay’agasuzuguro ku mabwiriza ngenderwaho y’ubwigenge n’ubusugire bw’igihugu.

Umuryango w’umutekano n’ububanyi n’amahanga I Burayi rivuga ko kamarampaka iyo ari yo yose itunganijwe n’ingabo zateye igihugu inyuranyije n’amategeko mpuzamahanga kandi nta ngufu izaba ifite imbere y’amategeko.

Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yashimiye ibihugu by’ibishuti bikomeje kwamagana umugambi w’Uburusiya. Biteganyijwe ko Zelensky azageza ijambo ku bitabiriye inama ya  ONU akoresheje ikoranabuhanga kur’uyu wa gatatu.

Hari amakuru nanone avuga ko ku wa kabiri byari byitezwe ko Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya na we ageza ijambo ku bari mur’iyi nama agaruka ku by’aya matora ya Kamarampaka cyangwa umugambi wo kwegeranya ingabo nyinshi zigomba koherezwa mu ntambara yo muri Ukraine.

Ibi ntibyigeze biba ndetse bivugwa ko naryo rishobora gutambuka kur’uyu wa gatatu.

Abakurikiranira hafi ibibera muri Ukraine bavuga ko gutegura kamarampaka ari umugambi wa Putin wo gushaka kwigarurira vuba igihugu cya Ukraine.

Ibi bitangajwe kandi nyuma yaho Ukraine itangarije ko mu bitero yagabye mu bice byafashwe n’ingabo z’Uburusiya mur’uku kwezi, yabashije kwisubiza ubutaka bungana na kirometero kare 8 000, ibi bigasubiza inyuma Uburusiya.  

Nimugihe kandi gukomeza kugenzura ubutaka bwa Ukraine bishobora guha ubushobozi Uburusiya bwo kuvuga ko ubutaka bwabwo atari igisirikare cyabwo gusa ahubwo bwatewe n’ibikoresho by’Iburengerazuba mu gihe intambara yakomeza.

 Sep 21, 2022 - 10:24