Kiyovu Sports yashyizeho ibiciro bihanitse cyane ku mukino uzayihuza na rayon Sport

 Ku munsi wa 9 wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda (Primus National League) nibwo ikipe ya Kiyovu sports izaba yakiriye ikipe ya Rayon Sports kuwagatanu itariki 11 kuri stade ya Kigali Nyamirambo I saa 18h00

kwamamaza

Ni umukino w’ishiraniro uzahuza abakeba b’ibihe byose bahora bahanganye ndetse ni n'umukino amakipe yombi aba yiteguye muburyo bukomeye haba ku rwego rwabakinnyi ndetse no kurwego rw’abafana. 

Kuri uyu mukino uzahuza ikipe ya Kiyovu Sports aho izaba yakiriye ikipe ya Rayon sports, Kiyovu sports ibinyujije kurubuga nkoranyambaga rwa Twitter isanzwe ikoresha, yamaze gutangaza ibiciro kubazitabira uwo mukino.

Ni ibiciro byatunguye benshi aho kiyovu sports  yatangaje ko igiciro cya macye ari ibihumbi bitanu (5,000frw) naho aha menshi ari ibihumbi mirongo itanu (50,000frw), bisobanuye ko mumyanya isanzwe ari 5,000frw ahisumbuye ni 10,000frw naho imyanya yicyubahiro ibice 2 VIP ari 25,000frw ndetse na VVIP ari 50,000frw.

Kiyovu Sports  yatangaje ko abafana bemerewe kwinjiza imodoka muri parking ari abishyuye itike ya VVIP bonyine gusa. 

Uyu mukino ugiye kuba amakipe yombi arushanwa amanota 2 aho ikipe ya Rayon sports iri kumwanya wambere ifite amanota 18 naho kiyovu sports iri kumwanya wa 2  namanota 16 ni mugihe ikipe ya Rayon sports ifite imikino ibiri y’ibirarane.

KAMAREBE Nailla/Isango Star

 Nov 9, 2022 - 11:53