
#WCQ2026: Amavubi yatakaje amahirwe yo kwerekeza mu gikombe cy'isi 2026.
Oct 11, 2025 - 00:21
Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu ikipe y'igihugu y'urwanda yatakaje amahirwe yo kwerekeza mu mikino ya nyuma y'igikombe cy'isi 2026 nyuma yo gutsindwa na Benin mu mukino wabereye i kigali.
kwamamaza
Ikipe y'igihugu y'urwanda (Amavubi) yongeye gutsindwa na Benin mu mukino yo gushaka itike y'igikombe cy'isi cyizabera muri Canada, Mexico na Leta z'unzubumwe za America mu mukino ubanziriza uwanyuma mw'itsinda C, ni umukino witabiriwe na Nyakubahwa perezida wa Repuburika y'urwanda Kagame Paul.

Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki ya 10 Ukwakira 2025 muri sitade Amahoro, umutoza w'amavubi Adel Amrouche yabanje mu kibuga Ntwari fiacre, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Niyomugabo Claude, Kavita Phanuel, Mugisha bonheur, BIZIMANA djihad, Muhire Kevin, Kwizera Jojea, Mugusha Gilbert, Nshuti Innocent.
Ikipe y'igihugu y'urwanda yatangiye umukino y'irinda kwinjizwa igitego binyuze muri ba myugariro batangiye bahagaze neza ndetse birinda gukora amakosa menshi ibi byabafashije gusoza igice cya mbere amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Mu gice cya kabiri Amavubi yaje ashaka igitego binyuze mu buryo bwabonywe na Mugisha Gilbert ariko ntibyamukundira, Ntibyarangiriye aho kuko ikipe y'igihugu y'urwanda yakomeje guhiga igitego kuko yifuzaga kwitwara neza imbere y'umukuru w'igihugu, uyu mukino utagaragayemo amahirwe menshi ku ruhande rwa Benin yaranzwe no gukinira inyuma yugarira.
Umukino wahinduye isura ku munota wa 80' ubwo ikipe y'igihugu ya Benin yabonaga igitego cyatsinzwe na Tosin Aiyegun ku makosa ya bamyugariro b'Amavubi maze Ntwari fiacre atinda gusohoka yisanga inshundura zinyeganyega, umukino wakomeje u Rwanda rushaka kwishyura iki gitego ariko ntibyakunze kuko umukino warangiye Benin itsinze Amavubi 1:0.

Uyu mukino usize ikipe y'igihugu ya Benin iyoboye itsinda C n'amanota 17, mu gihe u Rwanda ruri ku mwanya wa 4 n’amanota 11, nyuma yo gutsindwa uyu amavubi amahirwe yo kwegukana mu gikombe cy'isi yarangiriye aha, amavubi azakina umukino wa nyuma mw'itsinda C na Afurika y'epfo naho Benin ikine na Nigeria imikino yose izaba kuwa kabiri tariki ya 14 Ukwakira 2025.







kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


