
Kirehe: Kutagira inzu y’urubyiruko bibatiza umurindi wo kujya mu ngeso mbi
Oct 2, 2024 - 16:57
Abatuye Umurenge wa Gahara wo mu karere ka Kirehe baravuga ko urubyiruko rwaho rwishora mu ngeso mbi ndetse n’abangavu bagaterwa inda zitateganyijwe kubera kutagira inzu y’urubyiruko. Basaba ko bayubakirwa kuko yacyemura ibyo bibazo. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bwakiriye iki kibazo, bityo hategerejwe ingengo y’imari yo kubaka iyo nzu y’urubyiruko rwa Gahara.
kwamamaza
Abatuye Umurenge wa Gahara biganjemo urubyiruko bavuga ko muri uyu murenge nta hantu hahari hahurirwa n’urubyiruko ngo rube rwakidagadura ndetse runasangire ubumenyi butandukanye bwarufasha gutera imbere.
Bavuga kandi ko ahabonetse haba hatizewe naho ari nko mu tubare kuko hakururira bagenzi babo kugwa mu bishuko bibageza mu ngeso mbi zibangiririza ubuzima .
Ubwo bamwe baganiraga n’Isango Star, umwe yagize ati: “ muri Gahara nta nzu y’urubyiruko ihari. Ibaye ihari byba byiza kuko urubyiruko rwahuriramo nuko rukidagadura. Abana bakunda guta amashuli bitewe n’imyumvire baba bafite, ariko bagiye bahurira nkaho bakagira umuntu ujya abakangurira, akabereka ibyiza byo kwiga ngo usange bose bagiye kwiga kuko bazi ibyiza byabyo.”
Undi ati: “iyo umwana afite ikintu ahugiyemo, ntabwo ashobora kwishora muri izo ngeso. Ni ukuvuga ngo hari nk’inzu batwubakiye ngo ihuriremo iribyiruko mu gihe runaka….”
“ abana hari impano bafite ntizapfukinarwa ngo ntizizamuke kuko iyo bahageze kwegeranya bwa bwenge bafite nuko bukaguka, bakava mu bwigunge ndetse imitekerereze n’imikorere yabo ishobora guhinduka ejo hazaza.
Abatuye uyu murenge ndetse n’urubyiruko muri rusange basaba ko bakubakirwa inzu y’imyidagaduro kuko yabafasha kuzamura impano z’abakiri bato ndetse no gutuma abana baterwa inda z’imburagihe n’abishora mu ngeso mbi bagabanuka.
Umwe ati: “ turasaba ko ubufasha baduha ni uko badushakira abantu urubyiruko rwajya rwidagadurira ‘ inzu y’urubyiruko.”
Umuyobozi w’akarere ka Kirehe wungirije ishinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzirabatinya Modeste, avuga ko icyo kibazo cy’abasaba inzu y’urubyiruko rwa Gahara bacyakiriye ariko hagishakishwa ingengo y’imari yo kuyubaka. Bavuga ko ibyo bijyana no gushishikariza abikorera bo muri uwo murenge kuba bayubaka.
Ati: “I Gahara bari babisabye ndetse no mu bitekerezo by’abaturage biza ku murenge bari bagishyizemo. Ariko nta ngengo y’imari turabona yakubaka inzu y’imyidagaduro y’urubyiruko. Turabishishikariza abikorera ariko abaturage bari babisabye. Tuzakomeza ibitekerezo dufatanye n’abikorera mugihe hagishakwa ingengo y’imari.”
Ubusanzwe inzu z’urubyiruko zirufasha kwiga amasomo atandukanye afasha urubyiruko gutera imbere, kuzamura impano ruba rufite haba mu mikino n’imbyino, kwihugura ku gusoma no kwandika ndetse no kwiga ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.
Abo mu murenge wa Gahara bo bagaragaza ko kuba nta nzu y’imyidagaduro bafite biri mu biri gutuma inda ziterwa abangavu ziyongera.
@ Djamali Habarurema/Isango Star-Kirehe.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


