Kirehe: Ubuyobozi burasaba abaturage kwitabira ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubuyobozi bw'akarere ka Kirehe burasaba abatuye aka karere kwitabira ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n'abafatanyabikorwa bako kuzaba hafi abarokotse Jenoside, babafasha mu bikorwa bitandukanye bigamije kubereka ko batari bonyine ndetse binabafasha gutera imbere.

kwamamaza

Mu gihe u Rwanda rwitegura icyumweru cy’icyunamo ndetse n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abaturarwanda barasabwa kuzaba hafi y’abarokotse Jenoside kugira ngo bumve ko batari bonyine.

Mu karere ka Kirehe, umuyobozi wako Rangira Bruno, avuga ko bamaze kwitegura ku buryo ibikorwa byo kwibuka bizagenda neza. Asaba abatuye aka karere kuzitabira ibikorwa byo kwibuka ndetse n’abafatanyabikorwa bako, kuzagira uruhare mu kuba hafi abarokotse Jenoside binyuze mu bikorwa bitandukanye bajya bakora.

Bamwe mu bafatanyabikorwa b’aka karere, nk’abandi banyarwanda nabo biteguye kuzagira uruhare mu bikorwa byo kwibuka, haba mu gufasha abarokotse Jenoside mu nzira yo kwiteza imbere ndetse no kubafasha muri gahunda y’isanamitima kugira ngo bakomeze bumve ko batari bonyine ahubwo igihugu n’abaturarwanda babari hafi.

Umuyobozi w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’akarere ka Kirehe Sebikwekwe Cyprien, avuga ko buri mufatanyabikorwa yamaze gutegura uburyo azaba hafi y’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bigendanye n’ibikorwa asanzwe akora byose bigamije gufasha abaturage mu mibereho n’iterambere ryabo.

Icyumwe cy’icyunamo mu karere ka Kirehe kimwe no mu gihugu hose kiratangira tariki 7 Mata 2025. Mu bikorwa biteganyijwe gukorwa mu karere ka Kirehe birebana no gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kubafasha gutera imbere, tariki 9 Mata 2025, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa hateguwe ibikorwa byo kuremera abarokotse Jenoside mu mirenge yose igize aka karere. Ni mu gihe ibikorwa byo kwibuka bizakomeza no mu yandi matariki yateguwe kuri site zitandukanye.

Inkuru Djamali Habarurema / Isango Star Kirehe

 Apr 7, 2025 - 10:04