Kirehe: Hatangijwe imirimo yo kuvugurura ikigo nderabuzima cya Nyarubuye (Amafoto)

Minisitiri w'ibikorwa by'ubutabazi , Maj Gen (Rtd) Albert Murasira ari kumwe na Ambasaderi w’Ubwami bwa Denmark mu Rwanda Casper Stenger Jensen ndetse n'abandi bayobozi, bari gutangiza ku mugaragaro imirimo yo kuvugurura ikigo nderabuzima cya Nyarubuye mu karere ka Kirehe kugira ngo kizajye gitanga serivise z'ubuvuzi nk'iz'ibitaro.

kwamamaza

Ni mu rwego rwo kwegereza serivise z'ubuvuzi abatuye mu mirenge ya Nyarubuye, Mahama,Mpanga,Nasho n'igice cya Mushikiri bagorwaga no kugera ku bitaro by'akarere bya Kirehe.

Iki kigo nderabuzima cya Nyarubuye, kizaba gifite ibyumba bibiri bitangirwamo serivisi zo kubaga, ibyakira ababyeyi babyaye n’iby’abategereje kubyara, icyumba cyita ku bana bavutse batagejeje igihe, ahatangirwa serivisi z’indembe n’iz’isuzuma ndetse n’ibitanda 110 byo kwakira abarwayi.

 Nov 5, 2025 - 12:18