Kirehe: Ahari ishyamba hubatswe ishuli ry’imyuga rihindura byinshi.

Abaturiye ahubatswe ishuri ry’imyuga ry’ubumenyingiro rya MUSAZA baravuga ko kuva ryahagera ryazamurye ishoramari ryo muri ako gace ngo kahozemo ishyamba, birushaho kubateza imbere. Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko imishinga y’Ubwubatsi ikorerwa muri aka karere yatanze akazi ku mpunzi ndetse n’abaturage, harimo n’abandi bahakorera ibikorwa byabo.

kwamamaza

Ishuri rya TVET Musaza ryubatswe mu Murenge wa Musaza mu rwego rwo gufasha impunzi n’abaturanyi bazo b’abanyarwanda kubona imirimo ishingiye ku bumenyingiro.

Abaturiye iri shuli bavuga ko mbere muri ako gace kari ak’icyaro kuburyo gukora ku ifaranga byari bigoye, ariko kuba ishoramari ryariyongeye byarahindutse.

Umwe yagize ati: “Dushimishwa nuko iterambere rigeze muri karitsiye dutuyemo, ishyamba rikahava hanyuma bakahigishiriza abana, twumvishe ari inyungu kuri twe. Twiteguye kuzanamo abana.”

“ abamotari bazabona akazi, abacururiza hano nabo bazabona imikorere, n’agasoko kari hariya nako kazagira icyo kageraho muri rusange. amafaranga agiye kwiyongera mu baturage, n’ubu aho batangiriye kubaka, abaturage batuye aha ngaha mu nyubako babahaye akazi.”

Undi ati: “Mu bigaragara ubona ko hahindutse. Aho kiziye [ikigo], hari amazu menshi yubatswe kubera iki kigo. Aha ngaha bubatse hari ishyamba rimeze nka ririya.”

Uyu mugabo uvuga ko afite ibikorwa by’ubucuruzi hafi y’iri shuli, yongeyeho ko “Mpafite akabare, mfitemo n’icyokezo. Ubu ugereranyije naho ikigo cyaziye, abakiliya bariyongereye kandi noneho urabona abafundi bakiza gukora babaye benshi nuko dutangira kubona abakiliya benshi. Twiteguye ko hagiye kuza abarimu n’abanyeshuli ndetse n’ababyeyi bazajya baza gusura abana bigatuma business zacu zibona abakiliya kurusha uko byari bimeze mbere.”

RANGIRA Bruno; Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, avuga ko ku bufatanye na Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi, basinyanye amasezerano yo gushyira mu bikorwa imishinga ifite agaciro ka miliyari 12 300 z’amafaranga y’u Rwanda, yatangiye no guteza imbere agace iherereyemo.

Yagize ati:“mu bikorwaremezo by’uburezi, hamaze kubakwa ibyumba by’amashuli bisaga 70, n’ubwiherero bugera ku 108, amashuli 10 azengurutse inkambi ya Mahama, turimo turubaka TVET ebyiri: irimo iya Musaza imaze kuzura, hari n’indi ya Bukora turi mu bikorwa byo kubaka kandi ibikorwa birarimbanije. Hari no Kwagura ibitaro…”

“ iyo mishinga yose uko muyumva itanga akazi ku mpunzi no ku baturage bacu, abaturage bakora ubucuruzi ndetse n’ibindi byaseriva icyo kigo cy’amashuli ni amahirwe bafite yo gukora kuko uba ubona ko n’abaturage hari ishiramari bakora.”

Ishuri rya TVET ya Musaza ryubatswe na Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi, binyuze mu nshinga JYAMABERE ku nkunga ya Banki y’Isi, ryuzura ritwaye miliyari 1,5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iri shuli rifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 600 baziga ubwubatsi bwibanda ku ikoranabuhanga, amashanyarazi, ubudozi bugezweho ndetse n’ibijyanye n’inganda.

@ Rukundo Emmanuel/Isango Star-Kirehe.

 Jun 14, 2023 - 14:33