Kiliziya Gatolika mu Rwanda isanga gahunda y'ubusugire bw'ingo yafarashije umuryango nyarwanda

Mu gihe inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda yishimira imyaka 40 ishize hatangiye gahunda y’ubusugire bw’ingo yatangiye mu 1985, hagamijwe gufasha abashakanye kubaka ingo zihamye no kuba ababyeyi nyabo bakoresha uburyo bwa kamere mu kuboneza urubyaro, abayikoresha bavuga ko yabafashije, Kiliziya gatolika mu Rwanda nayo ikavuga ko ari gahunda ifasha mu kubaka umuryango utekanye.

kwamamaza

Mu gihe umuryango nyarwanda wugarijwe n’ibibazo byinshi birimo n’ibituma ingo zisenyuka bituruka ku makimbirane yo mu muryango gahunda y’ubusugire bw’ingo iza gufasha mu gukemura ibi bibazo haganirizwa abagize umuryango ndetse hagamije kubafasha gukemura amakimbirane bigishwa uburyo bwo kuboneza urubyaro ariko bakanaharanira iterambere ry’umuryango.

Arikisikopi wa Diyosezi ya Kigali , Antoine Cardinal Kambanda ati “gahunda y’ubusugire bw’ingo ni gahunda isubiza ibibazo bikomeye by’ingenzi harimo ikibazo cyo guteganya imbyaro no kurera kubera ubwiyongere bw’abantu buba bugomba gutekerezwaho umuntu ntiyirebe n’umuryango we, mu rwego rw’imikoranire n’imibanire mu iterambere”.

“Ikindi ni ukubaka umuryango utekanye wunze ubumwe mu rukundo, ukanarera neza abana mu rukundo, ubusugire bw’ingo bufasha abashakanye kuganira no kujya inama, amakimbirane menshi mungo aterwa no kutaganira ngo abantu bajye inama, kuganira no kujya inama bituma bakundana”.  

Umuryango wa Narabamenye Theogene na Clemence Iyakaremye witabiriye gahunda y’ubusugire bw’ingo ukanakoresha uburyo bwa kamere bwo guteganya imbyaro, uvuga ko ubundi wabanaga mu bibazo by’ubukene babyara ariko badafite ubushobozi bwo kurera, ariko ngo bamaze kujya muri iyi gahunda biteje imbere kubera ubufatanye.

Dr. Sabin Nsanzimana , Minisitiri w’ubuzima mu Rwanda yavuze ko yaba Kiliziya Gatolika ndetse na leta abo bakorera ari umuntu umwe akaba ariyo mpamvu niba bashaka ko umuryango mwiza ubaho habaho no guteganya imbyaro bidakwiye kuba bireba bamwe dore ko mu Rwanda umuryango ubarirwa abana 3.

Ati “nubwo dufite ukwemera ariko hari igihe dusobanura ibintu bitandukanye kandi tuvuga bimwe, icyo tugamije ni kimwe, turabwira abantu bamwe, turi umuryango umwe, ikibazo duhanganye ni kimwe ahubwo tukivuga mu buryo bwacu butandukanye gute kugirango byuzuzanye, twagiye tubikora neza”.

Gahunda y’ubusugire bw’ingo yatangiye mu 1985 mu Rwanda, ariko mu myaka itanu gusa yamenyeshejwe  abarenga miliyoni imwe n’ibihumbi 32 ,mu gihe ubusanzwe imibare y’abantu baboneza urubyaro mu 2025 igeze ku bantu miliyoni 2 n’ibihumbi 90.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 Jun 19, 2025 - 10:42