Kigali: Ntiborohewe n'ibiciro by'ubukode bw'amazu bukomeje gutumbagira

Mu gihe ubushakashatsi bwo mu Rwanda bugaragaza ko abanyarwanda batunze inzu zabo bagabanutse nyamara abakodesha bo bakiyongera. Bamwe mu banyarwanda bavuga ko bari kugorwa n’ibiciro by’ubukode bw’amazu ngo kuko usanga ibiciro bizamuka umunsi ku wundi ku buryo kubwingondera bisigaye ari ingorabahizi.

kwamamaza

Raporo y’ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda ku mibereho y’ingo rusange bugaragaza ko mu myaka 7 ishize abanyarwanda batunze inzu zabo bwite bagabanutse mu gihe abakodesha bo biyongereye kuko bavuye kuri 16.7% muri 2017 bakagera kuri 21.3% muri 2024.

Mu mboni y’impunguke mu bukungu, Prof. Callixte Kabera, avuga ko hari impinduka zikwiye gukorwa ngo kuko umubare w’abakodesha ushobora gukomeza kwiyongere nyamara bigira ingaruka ku iterambere ry’umuturage.

Ati “abantu benshi bariyongera mu mujyi, muri iyo myaka 7 umushahara w’umukozi uheruka kwiyongera hashize igihe, harasaba ko abantu bashora amafaranga mu kubaka amazu yo kubamo biyongera kandi bakabona amafaranga yishyurwa mu gihe kirekire, nubona amafaranga muri banki y’igihe gito ukodesha azacibwa amafaranga menshi kugirango uwafashe inguzanyo abashe kuyishyura mu gihe gito ariko iyo abonye inguzanyo mu gihe kirekire uwishyura ubukode nawe yoroherwe abashe kwishyura amafaranga make”.

Ku rundi ruhande, bamwe mu baturage bavuga ko kuri ubu bitoroshye kwigondera ibiciro by’amazu y’ubukode ugereranyije n’ibihe byashize ngo kuko usanga ba nyir’amazu baca amafaranga y’umurengera.

Umwe ati “ubukode bw’inzu buri hejuru cyane, ba nyiri amazu bongeje ibiciro, inzu yakodeshwaga 40.000Frw bayishize kuri 60.000Frw, turi kugenda dusembera tukajya gutura kure aho tubona inzu za make”.

Ntireganya Emma Claudine, Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, avuga ko hari gushakwa ibisubizo kuburyo buri muturage ashobora kubona inzu yo guturamo ndetse yabasha no kwigondera.

Ati “ikibazo cy’ubukode tugitekereza mu buryo 2, uburyo bwa mbere hari uko kubasha kubona inzu umuntu akodesha idashyira ubuzima bwe mukaga no gukomeza kubaka amazu agerekeranye, tubona ari bimwe mu bisubizo bizatuma ubukode bugabanyuka cyangwa se n’abantu bakabona inzu bakodesha muri Kigali.”

“Ikintu turimo turagerageza gushyira imbere cyane ntabwo ari ukubaka amazu bikozwe n’umujyi wa Kigali cyangwa se na Guverinoma ahubwo ni ugukomeza kubikora tunashishikariza n’abantu ku giti cyabo ndetse n’abashoramari nabo kubishoramo imari”.   

Kugeza kuri ubu nta tegeko rihari rigena ibiciro by’amazu mu Rwanda ndetse kuba ridahari akaba ari ikibazo gikomeje gukomerera  abatuye hirya no hino mu gihugu. Ni mu gihe kandi ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare kigaragaza ko abanyarwanda batunze inzu zabo bavuye kuri 76.5% muri 2017 bakagera kuri 72.4% muri 2024 naho abakodesha bavuye 16.7% muri 2017 bakagera kuri 21.3% muri 2024.

Inkuru ya Ingabire Gina / Isango Star Kigali

 Jun 16, 2025 - 10:06