KIGALI: Hatawe muri yombi abantu batandatu bacuruza urumogi

Mu gihe cy’icyumweru kimwe gusa, Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ryafashe abantu batandatu barimo abagabo n’abagore bari batwaye cyangwa bacuruza urumogi rungana n’ibiro 10 n’udupfunyika 452. Aba bafatirwa mu mirenge itandukanye yo mu Mujyi wa Kigali, barimo abari baruvanye mu bindi bihugu bakoresheje inzira za panya.

kwamamaza

Aba bantu batawe muri yombi kuva ku italiki ya 18 kugeza ku ya 24 Ugushyingo (11) 2025. Ku ikubitiro, mu Murenge wa Gisozi, hafatiwe w’imyaka 34, wari utwaye ibiro bibiri by’urumogi kuri moto, ndetse n'umugore w’imyaka 44 wari afite udupfunyika 13; bombi bashyikirijwe RIB Gisozi.

Naho mu Murenge wa Nduba, hatawe muri yombi abagabo babiri barimo uw'imyaka 18 na 21, bafashwe batwaye ibiro bine kuri moto, ndetse bemera ko ari ubwabo.

Naho ku wa 19 Ugushyingo (11)2025,  mu karere ka Kicukiro,  hatawe muri yombi umugore w'imyaka 22 n'umugabo w'imyaka 21, bafatwa bari batwaye kuri moto udupfunyika 325. Aba bemeje ko bari barukuye mu Karere ka Rulindo, ariko uwarubagurishaga akaba agishakishwa.

Abo biyongeraho abatawe muri yombi ku wa 21 Ugushyingo (11) 2025, barimo umugabo w'imyaka 26 wafatiwe mu murenge wa Kanyinya mu karere ka Nyarugenge, wari atwaye kuri moto udupfunyika 114 yaratwaye kuri moto. Uyu mugabo yemeye ko yarasanzwe arucuruza akoresheje iyo moto ye.

Hari kandi n'umugabo wafatanywe ibiro bine kuri moto, nyuma yo gukora impanuka ariko yabona polisi ije gupima iby'iyo mpanuka agahita afata igipfunyika cye akiruka, bikaba iby'ubusa.

Polisi ivuga ko bose bagaragaje ko urumogi rwinjira mu Rwanda ruturutse mu bihugu by’abaturanyi, rukazanwa mu mujyi wa Kigali kuko ari ho bafite isoko rinini. Inavuga ko kandi Moto n’urumogi bafatanwe byose byashyikirijwe RIB kugira ngo iperereza rikomeze.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yashimiye abaturage batanze amakuru, avuga ko ubufatanye bwabo ari ingenzi mu gukumira ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge no gutahura ababicuruza. Yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru no kwirinda ibikorwa by’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, ababicuruza bagashaka ibindi bakora.

Ubusanzwe mu Rwanda, urumogi rugaragara mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye. Aho uhamijwe n’urukiko ibikorwa byo kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu ya miliyoni 20 z'amafaranga y'u Rwanda ariko itarenze miliyoni 30.

 Nov 24, 2025 - 13:30