
Kigali: Bamwe mu batuye Rwintare ntibumva impamvu yo gutuzwa mu nzu zigezweho bakuwe mu kajagari
Jul 2, 2025 - 11:09
Bamwe mu baturage batuye mu gace kitwa Rwintare mu murenge wa Kimihurura mu karere ka Gasabo, bavuga ko usanga gutura mu kajagari ari bimwe mu bituma haba umwanda kubera ko abaturage batabasha kubona uko bafata amazi yakoreshejwe ava mu ngo zabo bigatera umwanda mu nzira banyuramo.
kwamamaza
Mu gihe umujyi wa Kigali ufite gahunda yo kubaka amazu agezweho agatuzwaho abaturage bavuye ahari utujagari batimuwe aho batuye, nko mu mudugudu wa Mpazi, n’ahandi nka Nyabisindu hari kubakwa, bamwe batuye mu Rwintare bavuga ko batumva neza iby’iyi gahunda.
Umwe ati “twaraguze twese, iby’imiturire bari kuvuga ngo baratujyana mu midugudu njye simbyumva neza, inzu yanjye ntuyemo ifite ibyumba 3 n’uruganiriro nkaba mfite ibindi byumba nka 2 nkodesha bintunze none icyumba n’uruganiriro bizamarira iki?”
Undi ati “hari nk’inzu ziba zinjiza nk’ibihumbi 150Frw cyangwa ibihumbi 200Frw bikamutunga nawe akishyurira n’umwana ishuri, nibamuha iyo nzu igeretse ayibamo wenyine n’abana, abana bazishyurirwa ishuri gute, bazarya gute?”
Nubwo aba bagaragaza ko batumva impamvu yo gutuzwa mu nzu zigezweho hari abavuga ko gutura mu kajagari nkaka bitera ibibazo birimo n’umwanda kubera kutabona uko bafata amazi y’imyanda aturuka mu ngo zabo.
Dusengiyumva Samuel, umuyobozi w’umujyi wa Kigali, avuga ko muri gahunda yo gutuza abaturage ahantu heza bakava mu kajagari, barimo kubaka amazu agezweho azagenda agera ahantu hatandukanye harimo na Rwintare muri Kimihurura.
Ati “ubu twatangije guhuza kubaka ibikorwaremezo no kubaka amacumbi y’abaturage batimuwe aho hantu ngo bajye gutura ahandi, niwo murongo turimo, turifuza kugera mu Gatenga, turashaka kugera mu Rwintare muri Kimihurura n’ahandi henshi mu mujyi wa Kigali hagiye hari utujagari hazubakwa amazu meza, ntabwo bikiri inzozi byabaye impamo, biraza kugerwaho”.
Umujyi wa Kigali ni umujyi uza mu mijyi ifite isuku n’umutekano muri Africa, ariko hari gahunda yo kuba Kigali igomba kuba iya mbere muri Africa mu kugira isuku n’umutekano n’ibindi birimo gutanga serivise nziza.
Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


