Kigali: Abaturage barataka ubujura bukabije

Abatuye hirya no hino nmu mujyi wa Kigali bakomeje gutaka ubwambuzi bukabije, aho abajura babambura utwabo bikingiye ijoro. CP John Bosco Kabera; Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, avuga ko abajura bitwaza iminsi mikuru biba abaturage bagiye guhagurukirwa ndetse ko uduce dukunze kuvugwamo ubu bujura tugiye kongerwamo ibikorwa bya polisi kugira bafatwe kandi bahanwe.

kwamamaza

Muri iyi minsi, iyo utembereye mu mujyi wa Kigali ukaganira n’abawutuyemo, banshi bahuriza  ku ikibazo rusange cy’ubujura bukabije buba mu masaha y’ijoro bwiganje ahatuwe cyane.

Bamwe mu baganiriye n’Umunyamakuru w’Isango Star, ku miterere y’iki kibazo, umwe yagize ati: “Muri karitsiye, ubujura buriyongera kuko benshi baba bashakamo amafaranga y’iminsi mikuru kuko nyine buri wese muri iyo minsi aba ashaka kubaho neza. Muri iyi minsi, buri wese agomba kuba yiteguye , akaba ijisho rya mugenzi we, akareba ko telefoni ayifashe neza mu ntoki kuko mur’iyi minsi mikuru haba harimo ibintu byo kunigana bashaka amafaranga.”

Abatuye mu murenge wa Gatenga ,umuturage umwe yabwiye Isango Star ko “ hano umanutse kuri za Djamena bari kwambura abantu! Hari kur’iyi primaire, nimugoroba nta muntu urenga ku mashuli, n’ejobundi hari uwo bafashe yambuye umudamu telefoni. Cyane cyane n nk’abadamu n’abakobwa bafite imbaraga nkeya, nibo bakunze kwambura! Njyewe nka batanu bamaze kwambura mur’uyu mudugudu ntuyemo.”

“ sinzi niba ari iminsi mikuru, usanga ibirara biza bikatwambura, cyane ab’igitsina gore bambura telefoni, amasakoshi. Ariko n’abahungu basigaye babibakora kuko aba ari nk’abasore nka batatu kandi baba bafite n’imyuma, ibikiko…akubaga nka kabiri ugahita ubuga uti nimutware , ukanga guhara ubuzima.”

Mu kiganiro hifashishijwe telefoni, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera, aravuga ko hari icyo polisi iri gukora, cyane  ku kibazo cy’abajura bafunguwe bagasubira kwiba abaturage.

Ati: “ Tuzi yuko iyo ubujura bubaye tubukurikirana kandi abajura cyangwa n’abagizi ba nabi bose bagafatwa. Icyo twabwira abaturage ni uko ahubwo bakwiye guhita bihutira kubwira polisi igihe bimubayeho noneho hagafatwa ingamba mu maguru mashya nabo babigizemo uruhare bagafatwa. “

“Iyo umuntu akatiwe [ubujura] hakazamo n’inkiko bashobora kumufunga igifungo cy’umwaka umwe kugeza kuri ibiri. Ariko noneho iyo ari ubuciye icyuho bushobora no kugera ku myaka icumi. Ubwo rero bituruka ku buryo yaburanye. Inzego zabarekuye [abajura] icyo cyakurikiranywa kuko niba barafashwe bakarekurwa noneho bakagaruka muri ibyo bikorwa, ahubwo cyaba ari isubiracyaha, nabyo byaba ari ikindi kibazo.”

Avuga ko mur’izi mpera z’umwaka, abaturage basabwa gutanga amakuru ku gihe. Ati: “Nabo barabivuga ko mu minsi mikuru noneho biraza guca ibintu! Nababwira ko nta muntu ukora ibyaha agambirira cyangwa avuga ngo zakora ibyaha mu minsi mikuru. Abaturage rero, icya mbere turabasaba kuduha amakuru ku gihe, icya kabiri turabasezeranya ko abo bizagaragaraho cyangwa naho twabimenya twahita tubikurikirana. “

“Aho twumva ko ibi bintu bishobora kuba biri hakongerwa abapolisi , za patrol, hakongerwa ibikorwa bya polisi…”

Ibyaha by’ubujura mu mpera z’umwaka bikunze kuzamuka, ariko polisi y’u Rwanda yizeza abaturage umutekano usesuye ndetse no gukurikirana abakora ubwo bujura, bagashyikirizwa ubutabera.

@ Bahizi Heritier/Isango Star-Kigali.

 Dec 12, 2022 - 17:08