Gicumbi: Aborozi bamaze umwaka urenga batishyurwa amafaranga y’umukamo w’inka zabo

Hari abarozi b’inka bavuga ko bamaze umwaka urenga batishyurwa amafaranga y’umukamo baberewemo na koperative ituganya umusaruro w’amata muri aka karere. Ubuyozi bw’akarere ka Gicumbi buvuga ko buri kuvugana n’uruganda rw’inyange nk’umukiriya mukuru kugira ruyihuze n’aborozi babahe amafaranga azajya yishurwa n’amata bayigemurira kubera ko abayobozi babo barigishije umutungo bafunzwe.

kwamamaza

Aborozi b’inka bo mu murenge wa Mukarange wo mur’aka karere ka Gicumbi, babwiye Isango Star ko umwaka ushize bagemuriye koperative itunganya umukamo yo mu karere ka Gicumbi IAKB, ariko bakaba barambuwe amafaranga yabo.

Umwe yagize ati: “turategereza amafaranga turayaheba.” “banyambuye ibihumbi 340.”

Undi ati: “twagemuriye lakibu, ukwezi kwa mbere, ukwa kabiri n’ukwa gatatu ariko amafaranga ntabwo twayahembwe. Ubwo ibibazo byacu rero biracyari iyo ngiyo.”

“amafaranga amaze umwaka urenga! Baratubwira ngo baratwishyura nuko ntibayaduhe, bakatubwira ngo barayazana ntibayaduhe! Hari n’igihe bigeze badutumaho bakora amaliste, badutuma ibipande twagemuriragaho nuko baratubwira ngo amafaranga bagiye kuyaduha, ndumva baraduhaye n’amatariki, zari 28…sinibuka neza ukwezi, turategereza amafaranga turayaheba! Kandi [iyo nama] yaririmo abayobozi b’akarere batubwira ko amafaranga bari buyaduhe, turategereza na bugingo n’ubu amafaranga ntayo.”

Bavuga ko batahwemye kwishuza ayo mafaranga ndetse uko ibihe byagiye bisimburanwa nabo ariko bizezwaga kwishyurwa ariko bagategereza bagaheba. Basaba ko inzego bireba ko zabishyuriza.

Umwe ati: “ lakibu yaratunyaze nk’aborozi! Turagira ngo batuvuganire, batwishyurize turebe ukuntu bazatubariza ariya mafaranga, barebe uko bayaduha nk’aborozi.”

Undi atio: “ badutumijeho mu nama banakora amaliste ngo tuzayabona. Ayo mafaranga yaraheze.”

“ numva mwatubariza mukatwishyuriza, niba bishoboka, niba byarananiranye…yenda mukanabigeza no kuri Perezida akareba ukuntu adufasha kuko twarategereje twaraherewe!”

Icyakora UWERA Parfaite; umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka GICUMBI, avuga ko bari kuganira n’Inyange nk’umukiriya mukuru kugirango akorane n’aba borozi ntahandi binyuze, ndetse bagahabwa amafaranga yo kubafasha kwita ku nka zabo bakazajya bayakatwa ku mukamo bazajya barugemura.

Yagize ati: “ Inyange nk’umuguzi wa mbere wa Lakibu yamufasha kwishyura aba baturage noneho buri kwezi nayo ikazajya yiyishyura bitewe n’amata yabonetse,[ ayo ] abaturage bajyana.  Mugukora ayo maliste twabasabye yuko bakomeza kugirira koperative icyizere noneho bakazana amata, amata akaba menshi nuko Inyange ikabona uko izajya yishyura amafaranga aba yagurijwe koperative.”

Abarozi b’inka bambuwe amafaranga y’umukamo bagemuriye iyi koperative si abo mu murenge wa Mukarange gusa kuko haniyongera abo mu bice bitandukanye byo muri aka karere ka Gicumbi.

Kuba umwaka urenze batarishyurwa, hari abavuga ko byakomye mu nkokora iterambere ry’ubworozi bwabo. Nimugihe abandi bavuga ko biri kubaca intege zo korora.

Umwe yagize ati: “ni uko tuzitunze ntizitugirire umumaro nka ba nyirazo.”

 @Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star -Gicumbi.

 Jan 4, 2024 - 14:09