Gisagara: Urubyiruko rwize imyuga rugiye guca ukubiri n’ubushomeri.

Urubyiruko rw’abasore n’inkumi rwize imyuga ruravuga ko igiye kurufasha guhanga imirimo rugaca ukubiri n’ubushomeri rwari rufite mbere y’uko rwiga iyo myuga. Nimugihe basabwa kugaragaza impinduka ndetse bagaharanira kwiteza imbere, bakava mu buzima bwo gufashwa.

kwamamaza

Ndatuje Jean de Dieu ni umwe mu banyeshuri 38 bize imyuga y’ubudozi, ibijyanye n’ubwiza no gutunganya imisatsi mu kigo cy’imyuga cya Centre des Jeunes Saint Vincent giherereye i Save, babifashijwemo na Cartas Diyosezi Gaturika ya Butare.

Avuga ko ubuzima bari babayemo mbere y’uko baza kuhiga bugiye gutandukana n’ubw’ubu kuko bamenye umwuga.

Yagize ati: “byampaye icyizere cy’uko ejo hazaza hanjye hashobora kuba heza, ndumva ndi tayali kubibyaza umusaruro, nkaba nashinga ateliel, mbega nkiteza  imbere  nkaba umwe mu bantu bafite intego yo kugabanya umutwaro wo gushaka gufashwa n’igihugu. Nanjye ndashaka gukoresha imbaraga, nk’urubyiruko ngashaka icyanteza imbere ndetse n’igihugu.”

Undi ati: “ubuzima bwahindutse, ubu ngiye kwiteza imbere. Rwose muri karitsiye abantu baraza bakambwira ngo nsuka iki ng’iki! nsuka no stress!nuko ngahita nyimusuka. Cyangwa amarasita ngahita nyamusuka , nanjye nkaba mbonye amafaranga.”

Ubusanzwe abiga muri Centre des Jeunes Saint Vincent biganjemo abafite ibibazo mu mibereho yabo barimo nk’abakuwe mu muhanda, ababyaye imburagihe, abacikirije amashuri ndetse n’abandi....

Mu myuga bigishwa harimo kudoda, gutunganya ubwiza n’imisatsi, ubuhinzi n’ubworozi by’umwuga, amazi n’amashanyarazi, ubwubatsi, umuco, ndetse n’ibindi....

Padiri Gilbert KWITONDA; uyobora Cartas muri Diyosezi Gaturika ya Butare, avuga ko abarangije imyuga bahawe impamyabumenyi, kandi babitezeho kutongera kugora umuryango Nyarwanda.

Ati: “babagaho ubuzima bubi, hari n’abacikirije kubera yuko babyaye imburagihe bityo imiryango yabo ntibyakire ariko ubu twizera ko bagiye gusubira muri sosiyete badasabiriza, badashingira ubuzima bwabo ku babyeyi ahubwo nabo bakoresha ubumenyi bwabo bakabasha kwitunga.”

Habineza Jean Paul; Umuyobozi ushinzwe ubukungu mu karere ka Gisagara, avuga ko iyo umuntu yahawe inkunga yo kwiga nk’iyo bahawe, aba akwiye kuba urumuri rw’ibyo yize kandi akava mu mubare w’abafashwa.

Ati: “Hari imvugo bajya bavuga ngo ko ‘Roho nzima ikwiye gutura mu mubiri muzima’. Iyo dufite abaturage beza biratworohera mu iterambere. Turabasaba kugenda bakaba urumuri, abantu bakabona ko ubuzima bwabo bwahindutse.”

“Iyo umuntu yahawe inkunga yo kwiga akaba yize, ntabwo akwiye kuba mu mubare w’abantu bafashwa ngo aragurirwa mituweli cyangwa se akananirwa kwiyishyurira ‘Ejo Heza’. Ni imbaraga z’igihugu kandi zubaka niyo mpamvu tubasaba gufata iya mbere mu kwiteza imbere.”

Ikigo cya Centre des Jeunes Saint Vincent kugeza ubu kigamo abanyeshuri 162. Mu myaka ibiri kimaze gishinzwe kimaze kirangizwamo n’abagera kuri 106 batangiye kugira uruhare mu guhanga imirimo mishya ibyara inyungu aho abatuye.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Gisagara.

 May 16, 2023 - 14:09