Kigali: Abakoresha ubwiherero rusange babangamiwe n’ikibazo cy’isuku

Abakoresha ubwiherero rusange baranenga isuku nke ibugaragaramo bakaba bafite impungenge zo kuba bahandurira indwara zirimo inzoka n’izindi ziterwa n’umwanda. Barasaba ko hakongerwa umubare w’ubwiherero ndetse n’abakoramo isuku bakongera imbaraga mu gukora isuku inoze. Ni ikibazo ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko kizakemuka bigendanye no kujyanisha imyubakire n’ibiteganywa n’igishushanyo mbonera.

kwamamaza

Ubwiherero rusange ni kimwe mu by’ingenzi bishyirwa ahantu hahurira abantu benshi, kandi abagenda n’abakorera Nyabugongo mu mujyi wa Kigali barinubira isuku nke irangwa mu bwiherero bwaho. Bavuga ko babona biterwa no kuba hari ubwiherero bucye ugereranyije n’umubare w’abahagenda.

Basaba ko hakongerwa umubare wabwo kugirango isuku inozwe bibashe kuba byabarinda ingaruka zishobora guterwa n’umwanda ndetse n’ ababujyamo nabo bakajya bita ku isuku nyuma yo kubukoresha.

Aganira n’umunyamakuru w’Isango star, umuturage umwe yagize ati: “ubwiherero rusange bugomba kongerwa kuko hari aho ugera ugasanga ntihameze neza ku isuku kuko ushobora kugenda ukahakura indwara kandi waje uri muzima. Keretse nawe wigiriyeyo ukamara nibura iminota itanu, umuntu avuyemo nuko ukinjiramo nibwo wabona ko ibyo nkubwira ari ukuri.”

Yongeraho ko “umujwi wa Kigali nkuko usanzwe utureberera, turawusaba kugira ngo niba ari ugukoresha amahugurwa ba Rwiyemezamirimo kugira ngo babashe kwita kuri ayo masuku natwe tubonereho ubuzima nyine.”

Emma Claudine NTIRENGANYA umuvuguzi w’umujyi wa Kigali aravuga ko ubwiherero bwa nyabugogo ikibazo bufite ari ukaba butubatse neza kandi bateganya kuzabuvugurura,ahubwo agasaba ko mugihe butaravugururwa  bwakomeza gukorerwa isuku uko bikwiye ndetse n’ababukoresha bagaharanira kubusigamo isuku nk’iyo babusanzemo

Ati: “ikintu natwe twemera ni uko vburiya bwiherero bwo muri Nyabugogo; inzu ubwayo yubatswe kera n’uburyo ubwiherero bumeze ntabwo busa neza cyane nkuko tubwifuza nk’umujyi wa Kigali. Abantu bose basukura ubwiherero hariya Nyabugogo ndetse n’ahandi hatandukanye bagomba kwibuka ko mu bwiherero Atari ahantu umuntu agomba gusanga umwanda. Mu bwiherero ni ahantu nk’ahandi umuntu agomba kujya yahagera agasanga harasa neza.”

“ abantu bakoresha ubwiherero bagomba kwibuka ko iyo ugiye mu bwiherero ntabwo uba ugiye kwanduza ubwiherero. Biba bisaba ko nawe ubusiga uko wabusanze. Rero turasaba buri wese kubigira ibye ariko natwe nk’umujyi wa Kigali, ikipe ishinzwe ubugenzuzi zizakomeza gukora ubugenzuzi. Kandi bigaragaye ko isuku nke iri guturuka ku bakora isuku mu buryo budahagije cganywa bakoresha ibikoresho bidahagije, icyo gihe turabibutsa cyangwa byaba na ngombwa bakaba bacibwa n’amande ariko bagakora ibyo bagomba gukora.”

Nimugihe ubusanzwe umuntu ukoresheje ubwiherero rusange asabwa kwishyura amafaranga ijana yo kugirango hakomeze kunozwa  isuku yabwo.

@ Angeline MUKANGENZI/Isango Star-Kigali.

 Dec 10, 2024 - 11:27