Kicukiro - Sodoma: Polisi yafashe abantu 22 bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye

Tariki ya 05-06 muri uku kwezi kwa Karindwi, Polisi y'u Rwand ifatanyije n'izindi nzego z'umutekano ndetse n'abaturage bo mu karere ka Kicukiro yafashe abantu 22, bakurikiranywe ibyaha bitandukanye birimo ubujura, uburaya, guteza umutekano muke.

kwamamaza

Aba bafashwe bafatiwe mu Murenge wa Gikondo, akagari ka Kanserege, Umudugudu wa Marembo ahazwi nka Sodoma.

Bafashwe nyuma yaho abaturage batuye muri aka gace batahwemye kugaragaza ikibazo ko babangamiwe n'abajura babatega bakabambura ibyabo, ibikorwa by'uburaya bihabera dore ko indaya zihari ari izo zicumbikira abajura. Abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gikondo.

Polisi y'u Rwanda irihanangiriza umuntu wese uhungabanya ituze n'umudendezo by'abaturage, cyane cyane abajura bumva ko bazatungwa n'ibyabandi bavunikiye.

Polisi ivuga kandi ko inzego z'umutekano ziteguye kandi ko ziri maso nta muntu uzakora ibyaha ngo areke gufatwa ngo ahanwe, abaturage bakaba bagirwa inama yo kureka gukora ibyaha.

 Jul 6, 2025 - 19:09