
Kicukiro: Bategaga abagenzi bategera muri Gare ya Nyanza bakabambura ibyo bafite
Oct 7, 2025 - 12:06
Tariki ya 07/10/25, Polisi ikorera mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gatenge, mu Kagali ka Nyanza, mu Mudugudu wa Isonga, ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’abaturage yafashe abagabo 07 bakurikiranyweho ibyaha byo gutega abagenzi bategera muri Gare ya Nyanza bakabambura ibyo bafite, bakaba banafatanywe ibiyobyabwenge by’urumogi bari kurunywa mu ishyamba riherereye inyuma y’inyubako ya Gare.
kwamamaza
Hari hashize igihe abaturage bategera muri Gare ya Nyanza bagaragaza ikibazo cy’uko hari abajura babategera ku gashyamba kari inyuma ya Gare umanuka ujya mu mudugudu wa Juru bakabambura ibyo bafite, Polisi ifatanije n’izindi nzego z’umutekano yakoze operasiyo yo kubafata ku ikubitiro hafatwa abajura ruharwa 3, hanafashwe kandi abandi bantu 4 bari muri iri shyamba bari kunywa urumogi, aba nabo bakaba bihishaga muri iri shyamba bakanywa urumogi hagira umuturage uhanyura bakamwambura ibyo afite.
Ibikorwa byo gufata abantu nk’aba bahungabanya umutekano n’ituze by’abaturage birakomeje, abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gikondo.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali chief Inspector of Police (CIP) Wellars Gahonzire yashimiye abaturage batanze amakuru y’iki kibazo cy’abajura babiba bakaba bafashwe, anizeza abaturage bakoresha iyi Gare ko iki kibazo kigomba gukemuka burundu kuko hashyizwemo imbaraga cyane cyane kuhakorera ubugenzuzi buhoraho kugirango aba bajura bose bafatwe bahanwe.
CIP Gahonzire kandi yihanije abantu bafite ingeso y’ubujura ndetse no kunywa ibiyobyabwenge kuyireka kuko inzego z’umutekano zabahagurikiye, nta bwihisho bafite muri iki gihugu.
Ati "icyo dusaba abaturage ni ukugaragaza ikibazo bafite no gutanga amakuru ku bantu bazwiho ko ari abajura ndetse n’abakoresha ibiyobyabwenge".
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


