Kicukiro: Barishimira ko bubakiwe ikiraro kigezweho ariko hari abangirijwe imyaka batishyuwe

Nyuma y’uko tubagejejeho inkuru y’abaturage batuye mu murenge wa Gatenga umudugudu wa bigo, bari bahangayikishijwe n’ikibazo cy’ibiraro byatwawe n’imvura abana bakabura uko bajya ku ishuri n’abantu bakagwamo, kuri ubu barashimira leta y’u Rwanda yabibutse ikabubakira ikiraro kigezweho, ariko haribazwa ikigiye gukorwa ku bibazo byahasigaye.

kwamamaza

Hari mu kwezi kwa 9 abaturage batuye mu murenge wa Gatenga akagari ka Nyarurama umudugudu wa Bigo, bari bahangayikishijwe n’ikibazo cy’ibiraro byatwawe n’imvura abana bakabura uko bajya ku ishuri n’abantu bakagwamo na kimwe cyari cyasigaye hari ikibazo ko cyabateza impanuka, kuri iki kibazo umujyi wa Kigali wari wavuze ko mu gihe cya vuba ugiye gukora ibyo biraro.

Kuri ubu abaturage barishimira ko bubakiwe ikiraro kigezweho ku buryo abana babona uko bajya ku ishuri batekanye.

Umwe ati "turabyishimira kuko abana bacu bajyaga kwiga bakagarukira mu nzira kubera hari hateye ubwoba, bamwe bakagwamo, abantu bakuru nabo bakagwamo ariko ubu batwubakiye ikiraro cyiza turabyishimira". 

Ku rundi ruhande ariko hari abavuga ko nubwo iki kiraro cyubatswe bangirijwe imyaka ntibahwe ingurane imirimo ikaba yarasojwe batishyuwe batazi n’aho kubariza ariko n’abandi bakavuga ko ikibazo gikomeye ari ruhurura iterwa n’amazi aturuka ku i Rebero itubakwa mu buryo burambye ikomeza gutwara ubutaka bwabo.

Umwe ati "hari harimo ibishyimbo, harimo intsina barazitema batwizeza ko bazarangiza ikiraro bararangije kutwishyura ibyo byose ntabyo twabonye". 

Undi ati "ikintu dusigaranye ni kimwe nuko ubu butaka bwacu buri kugenda butenguka kubera ko ntabwo bigeze bafata ubutaka bw'abaturage".

Twagerageje kumenya uko ibibazo byasigaye aha hubatswe ikiraro bizakemuka ariko ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwari butaraduha igisubizo kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 Mar 10, 2025 - 12:51