
Kicukiro: Abashinzwe ibikorwa by'amatora barashimira uko abatoye babyitwayemo
Jul 16, 2024 - 08:41
Abitabiriye amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite bo mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali, barishimira uko iki gikorwa cyagenze, bakavuga ko aya matora yari ateguranye umucyo n’umutekano ari byo byatumye batorana ubwisanzure ndetse akaba yagenze neza.
kwamamaza
Guhera ku isaha ya saa moya z’igitongo cyo kuri uyu wa 1 mu Rwanda hose hatangijwe amatora ku mugaragaro hatorwa Perezida wa Repubulika ndetse n’Abadepite, ni igikorwa cyatangiye abashinzwe amatora ku masite batangiye barahirira imbere y’imbaga y’abaturage kuyoborana aya matora umucyo n’ubwisanzure.
Hakurikiyeho gutora, abarimo abasaza, abakecuru, abagabo n’abagore ndetse n’urubyiruko rwiganjemo abatoye ku nshuro yabo ya mbere, bavuga ko bishimiye uko bakiriwe ndetse n’uko amatora bayakoze mu bwisanzure.
Abatoreye kuri site ya Niboye imwe muri 3 zo mu murenge wa Niboye mu karere ka Kicukiro baganiriye na Isango Star.
Umwe ati "umwihariko w'uyu munsi bimeze neza, babiteguye neza, hari umutekano mwiza mbese ibintu byari bimeze neza nta mirongo ihari, watoraga byihuse ugahita utaha".
Undi ati "nubwa mbere ntoye, kwihitiramo umuyobozi ni ibintu byiza akazatuyobora neza, tugomba guhitamo neza kugirango tuzayoborwe neza".
Twagirayezu Bonavanture, wari ushinzwe ibikorwa by’amatora mu murenge wa Niboye yashimiye abitabiriye amatora kuri iyi nshuro akabasaba kubigenza nk’uko ku munsi ukurikira.
Ati "turabashima cyane, bamaze kumenyera iki gikorwa cy'amatora baba bakigize icyabo, barazinduka, usanga batora ku bwinshi, icyo tubasaba ni ugukomeza uwo murava basanganywe muri ubwo buryo bw'amatora hanyuma bubahirize amategeko kubera ko amatora agengwa n'amategeko, ntiturabona abajya hirya y'itegeko, inzego zihariye bazatora nabo bazakore nk'uyu munsi wa mbere bitabire kare kugirango bajye no muyindi mirimo".
Komisiyo y’igihugu y’amatora NEC, ivuga ko kuba ibikorwa by’amatora y’umukuru w’igihugu ndetse n’ay’abagize inteko ishinga amategeko byarahujwe mu bihe bimwe byatumye ingengo y’imari izagenda muri aya matora iva kuri Miliyali 11 z’amafaranga y’u Rwanda ikagera kuri Miliyali 8 z’amafaranga y’u Rwanda.
Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kicukiro
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


