Kibeho: Amazi y’ umugisha agiye kwegerezwa ingoro ya Bikira Mariya

Abakorera ingendo nyobokama ku butaka butagatifu bwa Kibeho buherereye mu karere ka Nyaruguru, ahari isoko y’amazi y’umugisha igiye gutunganywa agakurwa mu kabande kugira ngo yegerezwe ingoro ya Bikira Mariya mu rwego rwo gufasha ab’intege nke bagorwa no kugerayo. Bamwe mubahakorera ingendo bavuga ko bizabafasha ndetse birusheho kumenyekanisha Kibeho ku rwego mpuzamahanga.

kwamamaza

Uretse mu minsi mikuru, aho i kibeho hahurira abakiristu baje mu isengesho no mu yindi minsi isanzwe baba bahari, basenga, ari nako baterambera ibice bigize ubu butaka butagatifu bwa Kibeho. Nimugihe usanga abandi bamanuka umusozi uhari bakajya kuvoma amazi y’umugisha ku isoko yayo iri mu kabande.

Abajyayo n’abageze mu zabukuru, bamanuka uyu musozi baririmba indirimbo z’ibisingizo, bagera kuri iri riba bakavoma amazi, abayanywa bakayanywa, abandi bakayatahana.

Deacon Michael Wielath; umunyamakuru kuri Radio Mariya yo mu Budage umunyamakuru w’Isango Star yasanze kuri iri riba, avuga ko we n'itsinda ry'abantu 47 b’abihayimana bavanye muri icyo gihugu biteguye kumenyekanisha Kibeho ndetse n'aya mazi akegerezwa abakiristu kuko hari abatagera aho ari kubera intege nke.

Deacon Michael yagize ati:"Nagiye i Lourde, ni ahantu hanini kandi hasurwa n’abantu benshi. Iyo ubwiye umunyaburayi Kibeho, cyangwa se turi kuri Radio tukayivuga, uh! abitekerezaho umwanya ati Kibeho? Njyewe n'aba, tugiye kurushaho kumenyekanisha Kibeho."

Yongeraho ko "Rero birakwiye ko hahindurwa! Uhereye kuri iyi Kiliziya iri inyuma yanjye, ikongerwa!”

“Hari icyo nshaka gukora aha hantu hatagatifu! Turi gukusanya inkunga iwacu, ngo iriya soko y'amazi yegerezwe abakiristu!  n'igihugu cyacu kizatanga inkunga. Ngubwo ubutumwa bwanjye ku banyarwanda.”

Jean Paul KAYIHURA; Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha Kibeho ku Isi, unayobora progam za Radio Maria ku mugabane wa Africa, avuga ko  Kibeho igenda imenyakana, ari nayo mpamvu hari imishinga igiye kuhakorerwa izafasha abaza kuhasengera.

Yagize ati: “ icyo navuga ni uko ubu Kibeho iri kugenda umenyekana bucye bucye ku isi ariko mu by’ukuri niyo ugereranyije n’abajya Lourde cyangwa Fatima, baracyari bake, birasaba gushyiramo ingufu.”

“Dufite n’umushinga ndetse wo kubaka icyumba kinini kuko iyo abantu baje hano I Kibeho iyo ugomba kubasobanurira amabonekerwa yabereye hano I Kibeho usanga abantu bari hano hanze, imvura yagwa bakabura aho bajya. Yego, tugiye kuyubaka nayo ndetse amafaranga yatanzwe n’abadage.”

“Hari n’undi mushinga wo kuzana iriba ry’amazi hano I Kibeho kuko iyo haje abantu benshi cyane, ubona hari ikibazo cy’amazi. Umushinga nawo uri hafi gutangira kuko amafaranga yatanzwe n’inshuti za Radio Maria mu Budage, ndizera ko bizakomeza.”

Kugeza ubu, imibare igaragaza ko ku mwaka i Kibeho hakorerwa ingendo nyobokamana n'abasaga 1 000 000, mu gihe mu yindi minsi hasurwa n’abari hagati y'abantu 2 000-3 000 buri cyumweru.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyaruguru-Kibeho.
 
 Feb 20, 2024 - 11:38