Kayonza- Mwiri: Abaturage barashinja uwahoze ari SEDO w’Akagali ka Migera kubambura amafaranga bamugijije.

Abaturage barashinja uwahoze ari SEDO w’Akagari ka Migera,kujya gukorera mu yindi ntara abambuye amafaranga bamugurije bamwizeye. Barasaba ubuyobozi bw’akarere kubishyuriza kuko uwo yahoze ari umukozi w’akarere. Ubuyobozi bw’akarere bwemera ko icyo kibazo bwakimenye ndetse kirimo gukurikiranwa, abaturage bakazishyurwa amafaranga yabo.

kwamamaza

Ndahayo Jean Bosco wahoze ari SEDO w’Akagali ka Migera ko mu murenge wa Mwiri, ushinjwa kwambura abaturage amafaranga yabo.

Abaturage bavuga ko akihayobora muri 2021, baramwizeye bamuguriza amafaranga ku bwinshi ariko aza kubahemukira agenda atabishyuye.

Hari n’abo yashutse bayaka mu matsinda barayamuha ariko nabo arabambura. Bavuga ko ubwo bageragezaga kubibwira ubuyobozi bumukuriye ariko arinda agenda ntagikozwe.

Aba baturage basaba ubuyobozi kubafasha bukabishyuriza uwo wahoze ari umukozi w’akarere.

Umwe yagize ati: “yegeye umugore nuko aramushuka amuguriza amafaranga ibihumbi 200 none akaba amaze imyaka ibiri. Nagiye ku Kagali nuko Gitifu anyandikira urupapuro anyohereza ku Kagali ka Nyawera yagiye gukoreraho. Ngezeho naho bahita banyohereza ku Murenge noneho Gitifu anyaka copy ndayimuha. Ndetse yanahamagaye uwo mu-social araza akora inyandiko ya kabiri aho, noneho akorera indi nyandiko ya kabiri, zose ndazifite, ndetse ashyiraho n’italiki azayamperaho. Amafaranga arayemera, ntabwo ayahakana. Ya taliki igeze ntiyayampa, ahubwo yahise yimuka aragenda.”

Undi yagize ati: “nagurije Social amafaranga ibihumbi 500 , noneho nyamuguriza nyavanye mu itsinda. Itsinda nagujijemo rikanyaka inyungu, noneho maze kubona amafaranga amze kuba umurengera, nibwo kugurisha ibyanjye nishyura itsinda. None ndamuhamagara kuri telefoni ntanyitaba.”

“ Icyo dusaba ni uko batwishyuriza tukabona amafaranga yacu, ayo 500 000Frw niyo nasabaga ngo ampe, wenda izo nyungu azireke , njye nibonere ayo  kuko niyo namugujije, igihombo cyabaye icyanjye. Rero niba bitagenze bityo nizo nyungu azazimpe!”

Abaturage bavuga ko bagurije Ndahayo Jean Bosco; Uwahoze ari SEDO wa Migera muri kayonza, kuko bari bamwizeye nk’ umuyobozi wabo. Gusa Ndahayo  we avuga ko ibyo byose ari ukumuharabika bitewe n’uko yari abayeho muri ako kagari.

Ati: “nakoreye hariya hantu nkuko mwabimbwiye ariko ntawigeze agaragaza ikibazo! sinibaza rero impamvu ubu ngubu aribwo bagaragaza ikibazo! Kuki atagaragarije  ikibazo ubuyobozi ariko rero iyo hajemo ibintu byo guharabika ntawamenya icyo bagamije, n’ibyo by’inyandiko umuntu yazagenzura akamenya ngo ni igiki kibyihishe inyuma.”

Nubwo Ndahayo; wahoze ari SEDO wa Migera, avuga ibyo, ariko abaturage bafite amajwi ye aho babaga bamwishyuza akabashyira ku kizere ndetse hari n’uwamuhamagaye ari kumwe n’umunyamakuru bigenda gutya.

Ikiganiro bagiranye kigira kiti: “ Social uraho? social‘muraho?’ Umuturage ‘amakuru yawe se?’ social’ ni meza.’ Umuturage ‘ wamenye se?’ social ‘nakumenye.’ Umuturage ‘nonese ubu ko nakubuze kandi inzara ikaba inyishe, utwo dufaranga nzatubona ryari?’ Social ‘warambuze kandi mpari?’ Umuturage ‘ayikuyeho’[telefoni].”

 Harerimana Jean Damascene; umuyobozi ushinzwe imibereho myiza,avuga ko bamenye iby’ iki kibazo cy’uwari SEDO w’akagari ka Migera muri Mwiri watorokanye amafaranga y’abaturage bari bamugurije, ndetse kirimo gukurikiranwa.

Yizeza ko kizacyemuka maze abaturage bakabona amafaranga yabo, ati: “Twarakimenye turimo turagikurikirana. Icyizere ni uko turi kubakurikiranira ikibazo kandi bazabona igisubizo. Nabo hari ibyo turi kubaka bigaragaza ko bayamuhaye.”

Kugeza ubu, Ndahayo Jean Bosco ushinjwa n’abaturage kubahemukira akabatwara amafaranga yabo, yahoze ari SEDO w’akagari ka Migera nyuma yimurirwa mu ka Nyawera, naho ahava ajya gukorera mu ntara y’Amajyepfo.

Ubu ni Gitifu w’akagari ka Nkomane,mu murenge wa Ngomane wo mu karere ka Nyamagabe.

Abavuga ko yabahemukiye akagenda atabishyuye basaga icumi barimo uwo afitiye ibihumbi 728 by’amanyarwanda, naho uwa make ni ibihumbi 20.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Kayonza.

 May 18, 2023 - 12:31