
Kayonza-Murama: Hashyizweho uburyo bwo gukumira imanza
Jul 30, 2025 - 18:44
Abatuye mu murenge wa Murama wo muri aka karere bashyizeho uburyo bwiswe "Iryamukuru" bubafasha guhangana n'ikibazo cy'amakimburane akunze gusenya imiryango n'iterambere ryayo. Bavuga ko ubu buryo bwagabanyije imanza zajyaga mu buyobozi bw'inzego zibanze.
kwamamaza
Iyi gahunda y'iryamukuru igizwe n'abasaza n'abakecuru b'inyangamugayo batanu, batorwa n'abaturage ku rwego rw'Umudugudu, bagaterana kuwa kane w'icyumweru.
Iyo hagize umuryango ugaragayemo ikibazo, izi nararibonye ziwutumizaho maze zikawunga, ibibazo bigakemuka batarinze kujya mu nzego z'ubuyobozi. Abaturage bahamirije Isango star ko ubu buryo bwatanze umusaruro.
Umwe mu batuye umurenge wa Murama yagize ati:" Iryamukuru ni igitekerezo ubuyobozi bwqaduhaye kugira ngo tugabanye ibintu by'imanza n'amakimbirane mu ngo zacu. Twatoye abantu bakuru b'inararibonye: abagabo, abadamu nibo badufatikanya ku bantu bafite amakimbirane mu ngo. Tujyayo, tukabaganiriza, tukababwira uko kera abantu babagaho, uko ingo zubakwaga, kuki abantu bagenderaga kuri kirazira kandi ingo zikubakika."
Aba baba barahanye igihe cyo gukemura ikibazo runaka. Mugenzi we yongeyeho ko hari n'ubwo umukuru w'Umudugudu abatumizaho, akabahuza n'abafite ibibazo.
Ati:" Iyo amaze kudutumizaho akaduhuza n'abafite ibibazo, bakatubwira ibibazo bafite maze tukageragexa kubunga no kubikemura. Hari igohe bemeye tukabahuza ariko abatemeye turongera tukabashyikiriza Mudugudu."
Umuyobozi w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, avuga ko ari ngombwa gusigasira umuryango kugira ngo ube utekanye kandi uteye imbere kuko ari igicumbi cy'iterambere ry'abawugize n'igihugu muri rusange.
Ati:"Buriya umuryango nk'igicumbi niho byose byakabaye bikemukira. Impamvu mbivuga ni uko umuryango utekanye ujya inama hamwe, bagira imihigo y'umuryango hamwe, iba tugura agadambu twabigiyeho inama ugasanga aho ari ho byakabaye bihera. Bikava ku muryango umwe bikajya ku muturanyi. Rero utwo dushya bagenda bahanga, tugenda dutanga umusaruro."
Guhanga udushya ni kimwe mu bishyirwa mo imbaraga mu rwego rwo gusigasira umuryango, bikagirwa mo uruhare n'abaturanyi bo mu Mudugudu.
Kugeza ubu, tumwe mu dushya twahanzwe ndetse tugatamga umusaruro mu guhangana n'ibibazo by'amakimbirane mu muryango mu ntara y'Iburasirazuba harimo agashya k'' Iryamukuru" ko mu murenge wa Murama mu karere ka Kayonza. Akandi kitwa " Mwiwusenya turahari" ko mu murenge wa Sake mu karere ka Ngoma.
Ni udushya abadukoresha bashima uruhare rwatwo mu kubaka umuryango ndetse bagaragaza ko twakwifashishwa n'ahandi.
@Djamali Habarurema/ Isango Star-Kayonza.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


