
Kayonza: kutagira abaganga bahagije ku kigo nderabuzima cya Ndego bigira ingaruka kubahivuriza
Jul 25, 2024 - 11:13
Abatuye Umurenge wa Ndego wo mur'aka karere baravuga ko ikigo nderabuzima cyabo nta baganga bahagije bahari ku buryo kubona serivise zubuvuzi bibasaba kujyayo inshuro zirenga eshatu nabwo rimwe ntibavurwe. Basaba ko umubare w'abanganga wakongerwa kuri icyo kigo nderabuzima nkuko badahwema kubisaba. Ubuyobozi bwakarere ka Kayonza bwemera ko muri aka karere hari icyuho cyabakozi mu nzego zubuzima ariko bukizeza abaturage ko hari ibigenda bikorwa kugira ngo bagerageze kukiziba.
kwamamaza
Abaturage bo mu murenge wa Ndego, mu karere ka Kayonza, bavuga ko bibagiraho imbogamizi zuko abagiye kwivuza bataha batabonye serivise bikabasaba guhora bajyayo nabwo ntibavurwe.
Bavuga kandi ko nkababyeyi bagiye kubyara batabona ababyaza ndetse nabakingiza abana birirwayo bagataha badakingije, rimwe bagacika intege zo gusubirayo kuko baba batekereza ko nubundi batabona abaganga.
Umubyeyi umwe yagize ati:" abaganga ntabo dufite kuko umuntu ajyayo akabura muganga wamufasha. Umuntu akagenda akicara agategereza muganga nuko akamubura bikarangira yiriweyo. Urugero nk'abakingiza; hari igihe usanga umubyeyi wagiye gukingiza yagiye mu gitondo akavayo saa kumi n'ebyiri, saa tatu z'ijoro."
Undi ati:" dufite ikibazo cyuko umuntu ashobora kujya kwa muganga iminsi itatu atarahabwa serivise. N'umubyeyi ugiye kubyara ashobora kugenda akabura umwitaho kuko ni hahandi umuforomo ashobora kuza gukora amanywa, agakora n'ijoro."
Abaturage basaba ko bafashwa maze ikigo nderabuzima cyabo kigahabwa abaganga bahagije bazajya batuma serivise zihuta kuko bisaba ko bajyayo inshuro zirenga eshatu kugira ngo bavurwe.
Umwe ati:" dushaka ko mudukorera ubuvugizi tukabona abaganga hano mu kigo nderabuzima cyo mu murenge wa Ndego."

Umuyobozi wakarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, nawe yemera ko umubare wabakozi mu nzego zubuzima ukiri muto kandi ubuyobozi bubizi. Icyakora avuga ko hari ibirigukorwa kugira ngo icyo cyuho cyabaganga bacye kiveho,maze abaturage babone serivise nziza zubuvuzi.
Ati:" umubare w'abakozi, cyane cyane mu nzego z'ubuzima, hari ahakiri imbogamizi ariko nanone twakwishimira ko hari ibirimo gukorwa. Hari igihe twafata nk'abakozi tuvanye kuri centre de sante bakajya gutanga ubufasha kugira ngo za serivise zishobore kwegerezwa abaturage. Ibizakomeza kubaho ni ukureba ibi byakorwa bite? Bikihutishwa ku kugireranyo kingana gute? Ariko rwose iyo ni gahunda Leta izi neza."
Umurenge wa Ndego utuwe nabaturage ibihumbi 31. Abahatuye bavuga ko bitewe nimiterere y'umurenge wabo yo kuba witaruye indi mirenge, bisanga bitabashobokera kujya kwivuriza mu bindi bigo nderabuzima byo mu yindi mirenge.
Iyi ni impamvu ikomeye bagaragaza ko yatuma ubusabe bwabo bwumvwa kuko batahwemye kubigaragaza no mu nzego nkuru zigihugu.
@Djamali Habarurema/Isango Star-Kayonza.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


