Kayonza: Mu rwego rwo guhashya ubujura abagore bishyiriyeho irondo ryabo

Mu rwego rwo gucunga umutekano w'ingo ku manywa kugira ngo abajura batiba ibirimo abantu bagiye guhinga, abagore bo mu murenge wa Murama mu karere ka Kayonza, bahisemo kujya bakora irondo ryo kumanywa.

kwamamaza

Iyi gahunda y'umutekano ucungwa n'abagore mu buryo bw'irondo ryo kumanywa mu murenge wa Murama mu karere ka Kayonza, ngo bayitekerejeho nyuma y'uko bajyaga mu mirimo, noneho bagaruka bagasanga inzu abajura bazimennye batwaye ibirimo ndetse banazituye n'amatungo.

Kuri ubu aho rikorwa, nta muturage ugitaka ko yibwe kuko abagore bagenzura urugo ku rundi ngo barebe ko nta muntu ushobora kuba yaje kwiba kandi ngo ibyo byatanze umusaruro.

Umwe ati "Abadamu turifatanya hari ingo tugenda tunyuramo, urwo dusanze harimo abantu turucaho tukagenda izindi tukazikurikirana kuko ziba zikinze, byagabanyije ubujura, ubu mudugudu nta bantu bakibwa kumanywa". 

Undi ati "kubera ko abajura batwibaga twagiye ku kazi, mu nteko ushinzwe umutekano yatubajije uko twabigenza kugirango turebe ko twarwanya abo bajura tubona ko kumanywa twashyiraho irondo ry'ababyeyi bakajya basigara mungo bareba abo bantu, batwibaga ingurube, bakatwiba amahene, bakatwiba ibishyimbo ariko ubu biradufasha, abantu ntibari kutwiba cyane".     

Umuyobozi w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, avuga ko byagaragaye ko imwe mu mirenge yo muri iyi ntara aho abagore bakora irondo ryo kumanywa, byagabanyije ubujuru bwakorwaga mu gihe abantu batari mu rugo bagiye mu mirimo. Bityo asaba n'ahandi kwigira ku mirenge ifite abagore bakora irondo ryo ku mwanywa kuko bifasha mu gucunga umutekano w'ingo.

Ati "buriya umutekano buri munyarwanda wese amaze kumva icyo aricyo no kuwubungabunga ndetse n'ikiguzi byadusaba kugirango tutawutakaza, muri icyo kiguzi ni ukugirango twese twumve n'uruhare tugomba kugira mu mutekano wacu, abadamu ba hano bishyize hamwe bakora irondo ryo kumanywa, igihe batagiye mu yindi mirimo kugirango hatagira ubaca inyuma kumanywa bakabikora, kuba babikora kumanywa twe twumva ari byiza twanabishyigikira".          

Irondo ry'abagore rikorwa ku manywa mu murenge wa Murama mu karere ka Kayonza, rikorwa muri buri mudugudu aho abagore bitoranyamo abarikora maze bakagenda basimburana na bagenzi babo uko iminsi igenda ikurikirana.

Muri aka karere kandi, iyi gahunda iri no mu murenge wa Kabare wegeranye n'uyu wa Murama akaba ari naho yatangiriye.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Kayonza

 Jul 18, 2025 - 09:30