Kayonza: Barasaba kujya boroherezwa  kujya kwibukira ku rwibutso rwa Ngara rwo muri Tanzania

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu karere ka Kayonza barasaba ko kujya boroherezwa kujya kwibukira ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ngara, muri Tanzania, rushyinguyemo imibiri y'Abatutsi bishwe bakajugunywa mu mugezi w'Akagera.

kwamamaza

Ibi byagarutsweho ubwo hatangizwaga icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu karere ka Kayonza. Icyumweru cyo kwibuka cyatangirijwe mu murenge wa Kabarondo, hibukwa Abatutsi bishwe n’intarahamwe zari ziturutse i Gasetsa mu cyahoze ari komine Kigarama, ubu ni mu karere ka Ngoma.

Rutagungira Damascene warokokeye I Kabarondo, avuga ko yabonye abo mu rugo rwe babishe ahitamo guhungira Tanzania ariko ageze ku mugezi w’akagera asanga bajugunyemo Abatutsi bituma agaruka ahura n’Inkotanyi umutima usubira mu gitereko.

Ati: “ bati Damascene yabacitse [ Njyewe]! Bati yagiye yibereye Tanzania! Buriya se azagerayo n’ukuntu asa kuriya!  Kandi mbari iruhande! Nuko bigeze aho ri nijoro ndazamuka njya ku muntu witwa Paul , arangaburira nuko mubwira ukuntu abantu benshi bapfuye, arangije arambwira ngo jya Tanzania nuko ampa inoti y’100. Nagiye n’ijoro nuko ngeze mu nzira, aho ndera amazi y’Akagera…aho bita Kabale nuko ndagaruka.”

Didas Ndindabahizi; Perezida wa Ibuka mu karere ka Kayonza, avuga ko hari Abatutsi bo muri Kayonza bahunze interahamwe bagana Tanzania ariko basanga amabariyeri y’izindi nterahamwe kuri Pariki y’Akagera zirabica zibajugunya mu mugezi w’Akagera.

Avuga ko bamwe bakuwemo n’umutanzania akabashyingura mu cyubahiro mu rwibutso rw’i Ngara.  Asaba ko bajya boroherezwa kujya kubibuka kuko bitoroha kujyayo.

Ati: “ hari urwibutso rwubatswe muri Ngara, hari umutanzania watanze ubutaka bwubakwamo urwibutso. Turabasabako mwadufasha aho hantu tukajya tuhajya kuko harimo abantu. Ndahamya neza ko harimo abantu b’I Kayonza bagerageje gupasura ariko ntibyabahira nuko bakabajugunya mu Kagera.”

Hon Senateri Bideri John Bonds avuga ko bazakorera  ubuvugizi ubu busabwe kuko n’ibihugu byombi u Rwanda na Tanzania biheruka kuganira ku ngingo yo kuvugurura urwo rwibutso.

Ati: “turashimira igihugu cya Tanzania kuba cyaratanze uburyo kugira ngo imibiri ishyingurwe mu cyubahiro.(…) no mu minsi yashize, minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Tanzania yaje aha, avugira ku mugaragaro ko bagiye kugira uruhare mu kongera gusana ruriya rwibutso bakarugira urushobora gusurwa igihe icyo ari cyo cyose. Ndumva dushobora kugira icyizere ko ibihugu byombi bifatanyije, icyo cyifuzo nacyo kizashoboka.”

Ubusanzwe, M rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kabarondo rwo mu karere ka Kayonza, hashyinguyemo imibiri y’Abatutsi barimo abiciwe muri Kiliziya, abo mu kigo nderabuzima ndetse no muri IGA.

Uru rwibutso rukaba rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi irenga 3 000.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Iburasirazuba.

 Apr 9, 2024 - 15:41