Kayonza: Bahangayikishijwe n’ibirari by’ibiti biri ku mugezi wa Nyakagezi utwara ubuzima bw’abana.

Abatuye mu tugari twa Rusave muri Murama ndetse n’aka Cyinzovu mu murenge wa Kabarondo mur’aka karere bahangayikishijwe n’ibiraro by’ibiti biri ku mugezi wa Nyakagezi. Bavuga ko uyu mugezi umaze gutwara ubuzima bw’abana babo bagera ku 9 bahanyura bajya ku ishuri riri hakurya muri Kabarondo. Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza buvuga ko bugiye gushaka uko icyo kibazo cyakemurwa vuba.

kwamamaza

Ubusanzwe umugezi wa Nyagagezi ugabanya utugari turimo aka Rusave ko mu murenge wa Murama ndetse n’aka Cyinzovu ko muri Kabarondo. Abatuye muri utwo tugari bavuga ko bahangayikishijwe nuko kuri uyu mugezi nta biraro biriho,uretse igiti kimwe banyuraho bambuka bajya hakurya.

Abatuye utu tugali bavuga ko iyo imvura yaguye biba ikibazo kuko icyo giti kinyerera maze abagiciyeho bakitura mu mazi, bamwe bakahasiga ubuzima. Ibi babishingira kandi ku banyeshuri baguyemo bagapfa ubwo bari bagiye ku ishuri.

Aba baturage basaba ko kuri uwo mugezi hashyirwa ibiraro byiza kuko bibangamiye ubuhahirane ndetse n’ubuzima bwabo.

Mu kiganiro n’umunyamakuru w’Isango Star, umwe yagize ati: “biba ari impungenge kwambukira kur’ibi biti, mu gihe cy’imvura biba binyerera. Niyo itaguye ku muntu w’umunyantege nke nk’umukecuru kuhambuka ntibishoboka!”

Undi ati: “mu gihe cy’umuganda twagiye dushyiraho ibiti nibyo twambukiraho.” “ Akenshi tuba dufite impungenge z’abanyeshuli bahaca kuko hamaze kugwamo abantu benshi, iyo unyereye gato wikubitamo bikaba birarangiye! Bagwamo bakabahamba, hari uwo kwa Rubibikiye, uwo kwa Musonera, uwo kwa Theogene….”

“ njyewe ni batatu nabonye bagwamo turabashyingura!”

Bavuga ko ahari ikiraro gishobora kunyurwaho n’ikinyabiziga nka moto kiri kure yabo, ati: “ aho kiri ni mu birometero 2, ni ruguru cyane, ikindi kiri aho mwambukiye[umunyamakuru] hepfo iriya muri selesi.”

Aba baturagw barasaba ko kuri uyu mugezi hakubakwa ikiraro, umwe ati: ““turasaba leta ko yahadushyirira ikiraro cyiza, gikomeye cyo kwambukiraho, kuburyo abana bazajya bacyambukiraho ntitugire impungenge ko bagwamo.”

Undi ati: “ icyakorwa ni ubuvugizi noneho bakadushyiriraho ibiraro bikomeye kuko haca abana b’abanyeshuli mu gihe cy’imvura.”

Nyemazi John Bosco; Umuyobozi w’akarere ka Kayonza, avuga ko  ikibazo cy’ikiraro cyo ku mugezi wa Nyakagezi ugabana abaturage bo mu kagari ka Rusave mu murenge wa Murama n’abo mu kagari ka Cyinzovu mu murenge wa Kabarondo, bagiye kugikurikirana maze kikubakwa kimwe n’ibindi biraro bateganya kubaka.

Yagize ati: “Ikirebana na kiriya kiraro nibaza ko twagikurikirana mu biraro Akarere kakurikiranira hafi nuko tukareba uko icyo kibazo gihari cyakemuka. Ariko twabizeza yuko kiri mu bibazo twakurikirana mu maguru mashya.”

Abatuye mu mudugudu wa Byimana wo mu murenge wa Murama  bagaragaza ko umugezi wa Nyakagezi umaze gutwara ubuzima bw’abana babo 9 bawugwamo bagiye ku ishuri hakurya mu mudugudu wa Rugese mu murenge wa Kabarondo.

Ni mu gihe abo baturage bo muri iyo mirenge bose bahuriza  ku kuba ibiraro by’ibiti bitatu biri kuri uwo mugezi, nta gare rihetse ibiribwa cyangwa umuntu wikoreye umufuka w’ibiribwa ryabasha kuhanyura.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Kayonza.

 Jun 8, 2023 - 13:19