
Kayonza: Babangamiwe no gukoresha umuriro w’amashanyarazi udafite ingufu zo guhagurutsa ibyuma
Dec 17, 2024 - 09:32
Bamwe mu baturage mur’aka karere baravuga ko babangamiwe n'uko umuriro w'amashanyarazi bafite udafite ingufu zo guhagurutsa ibyuma bisya ndetse n'izindi mashine zikenera umuriro ufite ingufu. Bavuga ko n'inganda zishatse kuhaza zihura n'icyo kibazo. Icyakora Ubuyobozi bw'akarere buvuga ko hari umushinga mugari wa REG witezweho kuzakemura ibyo bibazo birimo n’ahataragera umuriro.
kwamamaza
Abaturage biganjemo abatuye mu murenge wa Rukara wo mu karere Ka Kayonza batangaje ibi nyuma y'uko umuriro w'amashanyarazi bahawe bagerageza kuwifashisha kugira ngo biteza imbere ariko bikanga bitewe n'uko nta mbaraga ufite.
Bavuga ko bashyiraho imashine zisudira ndetse n'izisya ariko uwo muriro ntubashe kuzatsa. Kugeza ubu, uretse gucana mu ngo zabo gusa, nta kindi bawukoresha.
Umwe ati: “ikibazo cy’amashanyarazi: inaha koko arahari. Wenda dufatiye kuri uyu muhanda wacu, hakenewe ya mapoto asanzwe ya Leta…. Hari uduce ayo mapoto aza agahagarariraho noneho akongera agasimbuka.”
Undi ati: “umuriro ni muke, haje uruganda rukora kawunga ariko byabaye ngombwa ko uruganda barutegeka gukora nijoro. Kuko iyo baseye ku manywa, ngo bafite dynamo zifite imbaraga , bamwe iyo baseye ibindi byuma birazima kubera nta muriro uboneka. Bano ba atelier babaza bafite ikibazo cy’umuriro. Urumva iyo uruganda rushituye, ahandi harazima naza televiziyo zikazima.”
Basaba ko umuriro w'amashanyarazi bahawe wakongererwa ingufu ukabasha guhagurutsa moteri zisya ndetse n'abifuza kuhazana inganda zikora akawunga bakaba bazizana, cyane ko bazitirwa nawo.
Umwe ati: “tubonye iriya transfer ifite imbaraga abaturage babasha gukora kandi bakaniteza imbere mu buryo buboroheye.”
Undi ati: “niba na rumwe ruje bakarubwira bati’ ntabwo namwe mukwiriye gukora, nta bushobozi bw’umuriro. Rero twazabona inganda nyinshi gute kandi aricyo twerekezo turi kuganamo? Dukeneye umuriro wa triphasy.”
Nyemazi John Bosco; Umuyobozi w'akarere Ka Kayonza, avuga ikibazo nk'iki cy'umuriro w'amashanyarazi udafite ingufu mu bice bitandukanye kiri mu byo abaturage basabye ko byakwitabwaho mu igenamigambi rya 2024-2025. Abizeza ko hari imishinga igiye kuwukwirakwiza ku buryo n'aho udafite ingufu uzongerwa.
Ati: “abaturage bagira uruhare dutangira gushyira hamwe ibitekerezo ariko na mbere yuko tunakira ibyo bitekerezo, ni umwanya mwiza wo kubagaragariza nabo ibyo baduhaye, ibyahawe ingengo y’imari bigashyirwa mu bikorwa, ibitarayibonye nabyo biteganyijwe byongera bigakorwa mu mwaka w’ingengo y’imari ikurikiye.”
“ ibirebana n’amashanyarazi ubu dufite project igiye gushyirwa mu bikorwa ku bufatanye na REG, iha amashanyarazi ingo zigera ku bihumbi 25.”
Kugeza ubu, mu bijyanye no kwegereza abaturage ibikorwa remezo by'umuriro w'amashanyarazi, mu karere ka Kayonza bageze kuri 77%. Uwo mushinga mugari wo gukwirakwiza umuriro w'amashanyarazi uzayageza mu ngo ibihumbi 25 ziri ahatagera amashanyarazi, aho bifatwa nk’ibizatuma ibipimo byayo bigera ku 100%.
@ Djamali Habarurema/Isango StarKayonza.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


