Kayonza: Ab'i Ndego babangamiwe no kutagira amashanyarazi

Abatuye utugari twa Karambi n’Isangano mu murenge wa Ndego mu karere ka Kayonza bavuga ko babangamiwe no kuba badafite umuriro w’amashanyarazi, bigatuma bahomba iyo bateze bajya kure gushaka serivise zikorwa n’umuriro w’amashanyarazi.

kwamamaza

Abaturage batuye mu kagari ka Karambi umurenge wa Ndego mu karere ka Kayonza bavuga ko bafite ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi utugera mu kagari kabo, aho bagaragaza ko kuba batawufite bibagiraho ingaruka zikomeye mu iterambere ndetse no kuba babura aho bashesha ubugari n’igikoma.

Bavuga ko kugira ngo basheshe, bibasaba gukora urugendo bajya aho uri, ahantu bishyura ibihumbi 2 kugenda no kugaruka, ubwo bareba ibyo gushesha, bagasanga birutwa n’amafaranga ya tike bagahitamo gukoresha isekuru isanzwe.

Kuri aba baturage ba Ndego banyotewe no kugerwaho n’ibikorwaremezo by’amashanyarazi, barasaba ko bayegerezwa kugirango baruhuke gukora urugendo rubatwara amafaranga menshi bajya gushaka kure serivise zicyenera umuriro w’amashanyarazi.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, avuga ko mu rwego rwo gucyemura ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi utagera hose muri aka karere, ku bufatanye na REG hari umushinga mugari wo kuwuha ingo ibihumbi 25 ku buryo hari icyizere ko aho utagera bazawubona bityo bakabasha kuwifashisha biteza imbere.

Ati "ku kirebana n'amashanyarazi ubu dufite umushinga ugiye gushyirwa mu bikorwa ku bufatanye na REG izaba iha amashanyarazi ingo zigera ku bihumbi 25 mu karere". 

Magingo aya umuriro w’amashanyarazi mu karere ka Kayonza ugeze ku gipimo cya 75%. Gusa mu murenge wa Ndego uri ahitaruye indi mirenge, abahatuye bagaragza ko 25% isigaye y’abatarabona amashanyarazi, bafitemo igice kinini. Bagasaba ko bakibukwa bakawuhabwa, kugira ngo iterambere ry’igihugu barinezererwe nk’abandi.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Kayonza

 Jan 12, 2025 - 17:26