
Batewe impungenge n’ ahazaza h’ibiciro ku isoko nyuma y’izamuka ry’imisoro
Feb 13, 2025 - 08:46
Bamwe mu baturage baravuga ko batewe impugenge n’izamuka ry’imisoro riherutse gukorwa, aho bibaza uko ibiciro ku isoko bigiye guhagarara. Ni mu gihe Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ivuga ko nubwo hari ibyazamuwe ndetse n’ibyashyizwe mu bizajya bisorerwa bitazabangamira imibereho y’umuturage ndetse n’aho bizagaragara ko ibiciro byazamuwe ku isoko bitari ngombwa bazabikurikirana.
kwamamaza
Mu Inama iherutse y’abaminisitiri guterana ku wa mbere, yemeje politiki y’imisoro ivuguruye aho mu bikubiyemo harimo izamuka ry’imisoro kuri bimwe mu bicuruzwa ndetse na bimwe mu bicuruzwa byongewe mu bizajya bitangirwa imisoro.
Mu nama yihariye yahuje abanyamakuru batandukanye ndetse na bamwe mu ba Minisitiri, yagarutse kuri Politike y’imisoro ivuguruye. Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf, yavuze ko impinduka zagaragaye muri politike y’ Imisoro ari ukugirango bashyire mu bikorwa gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere NST2.
Nubwo bimeze bityo, bamwe mu baturage baribaza uko ibiciro ku isoko bigiye kugenda.
Umwe yagize ati: “ urumva ko nyine nibyo tuzagura bizahenda. Ubwo niba imisoro yiyongereye ku nzoga ni ukuvuga ko nazo zizahenda. Ubwo nkatwe tuzigura ni igihombo! waguraga byeri kuyibona ari ikibazo none ariyongereye , ubwo se urumva bizagenda bite nyine?"
Yongeraho ko " Telefoni n'ubusanzwe yaguraga make kandi kuyibona bikatugora, none iriyongereye kandi bari bavuze yuko bagomba kuzigabanya noneho abaturage bakazibona mu buryo bworoheje. None badushyiriyeho imisoro, n'agaciro karahita kiyongera. Urumva ko kongera kuyibona bizaba bisaba ubundi bushobozi."
Undi ati: "Iyo umusoro wazamutse, na babandi bacuruza ibyo hasi nabo barongera ibiciro. Ibyo tuguze ku masoko natwe tukabigura biduhenze. Wenda rimwe na rimwe babivuga ku itangazamakuru ko harimo byazamutse n'ibitazamutse, ariko nkatwe mugiye mudusura ku materrain ku masoko wasanga byazamutse. Iyo hazamutse kimwe n'ibindi byise...n'uwari abifite biranguye ahita abyuriza."
" iyo amavuta yazamutse, telefoni zikazamuka, n'izo nzoga, n'ibindi abantu bumvishe bahita bumva ko byose byazamutse."
" ariko iteka ugomba kwicara witeguye kujyana n'ibihe, kuko njyewe niba narakuze primus igura 70Frw, bombo ari ifaranga rimwe, ubwo se bimeze bite? Turakomeza tukajyana nabyo, niko bimeze."
Icyakora Sebahizi Prudence; Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, avuga ko ibyahinduwe muri politiki y’imisoro ntacyo bizahungabanya ku bicuruzwa bisanzwe ndetse naho bizagaragara. Avuga ko Leta y’U Rwanda iri maso.
Ati: “ Ubundi iyo umusoro wagiyeho ntabwo bivuze ko ugita ugira ingaruka ku kintu. Umusoro wonyine dushobora kubona uzagira ingaruka ku biciro ni VAT kuko uw'inyongeragaciro wishyurwa ku muguzi wa nyuma. Iyo imisoro iriho, n'ubundi irongera igatunga abanyarwanda. ni ukuvuga ngo uko byagenda kose, ntabwo twagira igihugu giteze amaboko kugira ngo kibone imfashanyo. Tugomba kugira igihugu kitunze kuko n'ubundi ya mafaranga arongera agasubira mu isandugu ya Leta agakemura byinshi cyane ...."
" iyo umuturage yabangamiwe, n'ubundi Leta irongera ikagaruka ikamufasha."
Ni mu gihe mu byongerewe imisoro ari: ku itabi, ibinyobwa bisindisha ndetse no ku makarita yo guhamagara. Naho mu bizatangira gusoreshwa harimo: telephone zigendanwa, ibikoresho byifashishwa mu kwisiga, kwitera no kongera ubwiza, ubukerarugendo ndetse n’ibindi.
@ INGABIRE Gina/ Isango Star-Kigali.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


