Kayonza: Abadepite bagaragarijwe imbogamizi abarokotse jenoside bahura nzo mu kubona serivise z’ubuvuzi.

Abadepite bagaragarijwe imbogamizi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi  1994 bahura nazo kugira ngo babone serivise z'ubuvuzi bwisumbuye. Bavuga ko bagorwaga no kubona PIN ituma babasha kubona ubuvuzi bwisumbuye. Ni mugihe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi umunani bari batuye muri’aka karere  bamaze kwitaba Imana bitewe no kubura ubushobozi bwo kujya kwivuriza mu mavuriro yisumbuye.

kwamamaza

Ikibazo cya PIN itaboneka ngo bifashe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye kubona ubuvuzi bwisumbuye,ni kimwe mu bibazo abadepite bagaragarijwe mu ruzinduko bagiriye mu karere ka Kayonza ku wa kane, ku ya 12 Ukwakira (10) 2023.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 bo muri aka karere,bavuga ko kuyibona bigoye ku buryo buzuza ibisabwa kugira ngo bayihabwe ariko bagategereza amaso agahera mu kirere.

Umwe muribo yagize ati: “bica mu nzira z’uko komite ishinzwe kwemeza abacitse ku icumu [abarokotse]ku Murenge bakabasinyira, bikazamuka ku Karere, ukabijyana kwa Visi mayor ushinzwe imibereho myiza nuko akabisinya bikajya muri MINUBUMWE. Ariko ahantu bihagamira ntabwo tuhazi kuko niba umugenerwabikorwa ibyo agomba kubona yabikoze,kugeza ubu kigira ngo abone iyo PIN ni ikibazo!”

“ bituma umuntu ajya kwa muganga akajya muri za procedure , akarindira ya procedure yo kugira ngo avurwe kugeza ubwo apfuye.”

 Undi yuze murye, ati: “ ujya kubona, ukabona umuntu yarivuje kuri mituweli ariko yageraho ubushobozi bwe bukabura. Kandi ugasanga afite indwara imusaba kujya Faisal[ibitaro], ajye mu bindi bitaro bikomeye kandi ubushobozi ari ntabwo. PIN rero ni imbogamizi itoroshye.”

Basaba ko guhabwa PIN byakoroshywa, kuko kutayigira bituma abagenerwa batabona ubuvuzi bwisumbuye bamwe bikabaviramo kwitaba Imana.

Umwe ati: “icyo dusaba rero [icyifuzo] ni hashyirweho uburyo serivise zihabwa umugenerwabikorwa ukeneye kwivuza, wivuriza kuri PIN zihutishwa. Icya kabiri, izo nzira zose zirangirira muri MINUBUMWE, zakabaye zimanuka zikajya ku Kagali no ku Murenge.”

Nyemazi John Bosco; Umuyobozi w'akarere ka Kayonza,avuga ko bagerageza gufasha Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 batishoboye kubona PIN ibafasha kubona ubuvuzi bwisumbuye.

Yagize ati: “nk’Akarere nitwe tubikurikirana, dukorana na MINUBUMWE. Aho ikibazo kigaragaye tugerageza kugikurikirana uko bikwiye. Hari igihe habaho imbogamizi nk’uko hakabaho ubukererwe. Ariko iyo ikibazo cyagaragaye, twebwe nk’ubuyobozi bwibanze dufatanyije na Minisiteri ibifite mu nshingano, turabafatanya kandi ibibazo bigakemuka.”

Depite Karemera Francis; Visi Perezida wa komisiyo y'ubumwe bw'abanyarwanda,uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside, yemera ko ikibazo cya PIN gihangayikishije. Avuga ko  bagiye gukora ubuvugizi kugira ngo PIN ijye iboneka vuba ifashe Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 batishoboye kubona serivise z'ubuvuzi bwisumbuye.

Yagize ati: “Mu karere ka Kayonza niho dusanze umuntu witaba Imana kubera ko PIN itabonetse, ariko ni ikibazo gikomeye. System irahari itanga n’iyo PIN. Ariko abayitanga n’uburyo bayitangamo nibwo bugomba gukosorwa.”

“ nituva hano n’amakuru baduhaye tuzongera twicare tubiganireho kugira ngo haboneke igisubizo kirambye.”

Kugeza ubu,  abantu umunani bo mu karere ka Kayonza nibo bamaze kubura ubuzima bwabo bitewe no kutabona  PIN ifasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 batishoboye kwivuriza mu mavuriro yisumbuye ku rwego rw'igihugu ndetse no mu mahanga.

Ubu bufasha babusaba nyuma yo guhabwa Transiferi zo kujya mu bitaro byisumbuye ariko bakabura ubushobozi bwo kuhivuriza.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Kayonza.

 Oct 13, 2023 - 18:57