Kamonyi: Kubera guturwa cyane nta mazi meza ahagije, abaturage barataka

Mu karere ka Kamonyi, abatuye mu mirenge ya Runda, Gihara, Gacurabwenge, Rugarika na Musambira barataka kutagira amazi meza bigatuma bamwe bavoma amazi bavuga ko ari ibiziba nayo kuyageraho bikabasaba urugendo rw’amasaha 3.

kwamamaza

Aba baturage bataka ibura ry’amazi, mu gihe aha iwabo hari imiyoboro y’amazi ariko bavuga ko isa n’umurimbo kuko itageramo amazi kubera ubuke bwayo, ibibakururira ingaruka ziva ku gukoresha amazi y’ibiziba, ndetse nayo kuyageraho bikaba bibasaba umwanya munini cyangwa se inkomati.

Umwe ati "iyo bayatanze bayatanga rimwe ku bafite za robine mu cyumweru cyangwa kabiri, hari aho nzi badaha amazi y'ibiziba, ni iterambere kuba akarere kari guturwa cyane ariko ibikorwaremezo biracyari bike cyane". 

Undi ati "amazi iyo yabuze dukererwa kujya ku ishuri kubera kujya kuvoma mu gitondo, uhasanga abantu benshi, kwishuri amazi arabura, iyo isomo rigucitse ntabwo wavuga ngo subiza inyuma nari nakererewe, akenshi usanga mwarimu yavuyemo".  

Uwiringira Marie Jose, Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza avuga ko iki kibazo gituruka ku kuba aka karere kari mutwanyuma twagezwemo n'ibikorwa remezo harimo n’amazi, ariko ko ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bari gushaka igisubizo.

Ati "kari mu turere twanyuma twagezemo umuriro w'amashanyarazi ndetse n'imiyoboro y'amazi ifite imbaraga kuko umuriro w'amashanyarazi wageze bwa mbere mu karere ka Kamonyi muri 2010 ari naho n'amazi muri iyo myaka umuyoboro wa WASAC wahageze, yasaranganyije muri icyo gihe ni umuyoboro wa Nzove niwo wazamukiye i Runda ugakomeza ukagera i Gihara ugakomeza mu Nkoto, amazi bafite bakivoma mu mibande hari umufatanyabikorwa uri kutwemerera kuzana amazi ayakuye i Muhanga akayahageza, duteganya ko mu duce twose dutandukanye amazi azahagera, aho akiri make habaho gusaranganya, aho tugiye tubona hari ikibazo cyihariye ku bijyanye n'amazi dukora ku buryo amazi ahagera".   

Akarere ka Kamonyi, kari guturwa cyane muri iki gihe bigendanye no kuba kari hafi y’umujyi wa Kigali, aho ubuyobozi bw’akarere buvuga ko gatuwe n’abarenga ihumbi 450.

Muri aba abagerwaho n’amazi meza ni 85%, mu gihe byari biteganyijwe ko muri gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere icyiciro cya mbere NST1, muri 2024, Abaturarwanda bari kuba bagerwaho n’amazi meza ku gipimo cya 100%.

Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kamonyi

 Nov 1, 2024 - 09:27