Kamonyi: Barasaba ko ahakurwa imibiri y'abazize jenoside yakorewe abatutsi hajya hashyirwa ikimenyetso cy'amateka

Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994, bo mu karere ka Kamonyi, barasaba ko ahakurwa imibiri y'abatutsi ijyanywe gushyingurwa mu cyubahiro, hajya hashyirwa ibimenyetso by'amateka kugira ngo atazibagirana. Ubuyobozi bw'Akarere buvuga ko, mu bufatanye n'izindi nzego hazakorwa inyigo izabashobora kugena ishyirwaho ry'ibyo bimenyetso.

kwamamaza

Ibi byagarutsweho ubwo mu Murenge wa Rugarika wo muri aka karere ka Kamonyi, bibukaga ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe abatutsi 1994. Abarokotse jenoside bagaragaje ko bishimira ko imibiri y'abatutsi bishwe yari ikiri hirya no hino, ubu iruhukiye mu nzibutso z'Akarere.

Basaba ko aho yagiye ikurwa, hajya hashyirwa ibimenyetso by'amateka.

Umwe yagize, ati: " tukumva ahantu hagiye hameneka amaraso...twajya tuhaha agaciro, kandi abantu bose bagiye bahagwa amazina yabo akagaragara kugira ngo urwo rwibutso rwabo n'amazina bye kuzasibangana. Nk'i Nyarubuye, aho abantu bacu bajugunywe, ahacukurwaga amabuy, naho turasaba ko hazashyirwa ikimenyetso [ Monument]. Turasaba ko habungabugwa amateka yacu akagumaho."

Undi ati:" turibuka turi mu kibanza dufite aha, aho twari twarashyinguye imibiri 999 twagiye tuvana hirya no hino. Aho hantu rero dufitanye isano ikomeye kuko tubakura muri iyo misarane hari hakiri kare kuko abantu bari bagifite imibiri yabo,bikigaragara, nubwo tutari twahashyira ikimenyetso ariko buri mwaka tukahibukira, tukumva ko turi kumwe n'abacu."

Umuyobozi wAkarere ka Kamonyi, Dr. NAHAYO Sylvestre,  avuga ko mu bufatanye n'izindi nzego hazakorwa inyigo izabashobora kugena ishyirwaho ryibyo bimenyetso.

Ati: " ntabwo twavuga ko ari igikorwa turi bukore ngo gihite kirangira, ariko tuzakomeza kugenda dukorana n'abandi kugira ngo bibashe gukunda hose bishoboka, aho tubona ko ari ngombwa habasha kujya ibimenyetso by'amateka.:

" bisaba ko turebera hamwe, ese bikwiye kuhajya gute? Agomba kuba ari ikimenyetso kimeze gute? Ariko ibimenyetso by'amateka ntawabuza ko bihajya mugihe bihagiye mu buryo bwiza, busobanutse, bituma bizagumaho igihe kirekire, bizaramba. Nanone tuba twirinda ko hajya ikimenyetso nuko mu mwanya muto kigasenyuka bitewe n'uburyo cyahagiye. Niyo mpamvu ari igikorwa tutakwihutira cyane, ahubwo twakwitondera."

Iruhannde rw' ibi, Ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi busaba buri wese gutanga umusanzu we mu kumenyekanisha amazina yaho bumva hashyirwa ibyo bimenyetso yewe namazina yabatutsi bishwe muri jenoside mu 1994, yashyirwaho. 

@RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Kamonyi.

 Apr 16, 2024 - 12:54