
Kagitumba: Abahinzi barinubira igiciro bagurirwaho urusenda rweze
May 22, 2025 - 16:04
Abahinga urusenda mu gishanga giherereye mu kibaya cya Kagitumba baravuga ko igiciro bagurirwaho urusenda rweze kidahwanye n'imbaraga n'ibishoro baba bashyizemo. Basaba ko cyazamurwa kikava kuri 500Frw ku kilo. Icyakora Ubuyobozi bw'akarere ka Nyagatare buvuga ko harimo kubakwa ahantu abahinzi bazajya bumishiriza urusenda maze bakarugurisha bitonze ku giciro bifuza.
kwamamaza
Abahinga urusenda mu kibaya cya Kagitumba giherereye mu karere ka Nyagatare, bavuga ko kuruhinga birushya kuko kugira ngo rwere barugurishe bibasaba gushyiramo amafaranga menshi: haba mu bakozi bahinga, kugura imiti ndetse n'ibindi bitandukanye.
Bavuga ko amafaranga 500 Frw bahabwa ku kilo cyarwo basanga ari make ugereranyije nibyo bashoyemo, ibyo bikaba ari igihombo.
Umwe mu baruhinga yagize ati:" Urusenda rurarushya kuko rurakoresha kuva uhinga kugeza no ku munsi wa nyuma, ninayo mbogamizi dufite kuko dufite igiciro gito cyane."

Mugenzi we nawe ati:" Amafaranga 500 ni makeya ku kilo. Ndetse nabo kurusoroma iyo rweze usanga baduhenda, ugasanga ni nkaho turinganiye nabo. Kuko iyo dutangira ikilo ni 100 Frw, bikagera naho barunena rutangiye gusaza: ikilo kikagera no kuri 200Frw. Ubwo rero gusoromesha ikilo 200Frw baraguhera ikilo 500Frw, ugereranyije n'amafumbire washyizemo, abahinzi kandi burya urusenda rwera turubagaye inshuro enye cyangwa eshanu."
Ugereranyije n'imbaraga bashyira mu buhinzi bwarwo, basaba ko igiciro cyarwo cyakiyongera, nibura kikagera hagati ya 800Frw na 1000Frw ku kilo kuko aribwo babona inyungu igaragara y'umurimo wabo.
Umwe muri bo yagize ati:" Ugereranyije nibyo dukora, byari bikwiye ko ibeyi baduheraho yiyongeraho 500Frw."

Umuyobozi w'akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko umusaruro w'urusenda ruhingwa muri aka karere ushimishije ku buryo hari kubakwa aho ruzajya rwumishirizwa.
Avuga ko ibyo bizafasha abo bahinzi bataka ko igiciro ko ari gito, kuko hazavaho impungenge z'uko rwakwangirika, bakazajya barugurisha bitonze ku giciro bifuza.
Ati:" ikintu cy'ibiciro, icyo navuga ni uko dufite abaguzi. Ariko hano Rwimpashya hari kubakwa inyubako idufasha kumisha urusenda. Kugira ngo nibasarura urusenda hirya no hino baruzane barwumishe, rutunganwe. Ubwo rero ntabwo bazaba bafite igitutu cyo kuvuga ngo mpereko ngurisha ako kanya. Bazaba bafite n'uburyo bwo kugurisha bitonze."

Kugeza ubu, mu karere ka Nyagatare, urusenda ruhinzwe kuri hegitari 12. Kuri hegitari imwe, heraho toni 15 z'urusenda rubisi. Iyo zumishijwe zibonekamo toni 4 kugeza kuri 4.5 z'urusenda rwumye.
Ikilo kimwe cy'urusenda rubisi kigura amafaranga 500 RWF, abahinzi bakifuza ko igiciro cyazamurwa kugira ngo ayo bashoramo abashe kugaruka.

@Djamali Habarurema/ Isango Star-Nyagatare.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


