Izamuka ry’ibiciro ku isoko bishobora gutuma umubare w’abana bafite imirire mibi n’igwingira biyongera

Ababyeyi baravuga ko izamuka ry’ibiciro ku masoko bishobora gutuma umubare w’abana bafite imirire mibi n’igwingira wiyongera, bigakoma mu nkokora gahunda yo kurandura burundu iki kibazo. Icyakora inzego zitandukanye ziri gushakira igisubizo iki kibazo kugira ngo iri zamuka ry’ibiciro ridakoma mu nkokora umugambi w’uko muri 2024 abana bagwingiye bazaba bangana na 19%, mugihe nta mwana ugwingiye uzaba akigaragara ku butaka bw’u Rwanda.

kwamamaza

Abana bagwingira ni ababa mu miryango ikennye iba idafite ubushobozi bwo kubona indyo yuzuye. Muri iki gihe, izamuka ry’ibiciro naryo ni kimwe gishobora gutuma abana bajya mu mirire mibi, nkuko bigarukwaho n’ababyeyi baganiriye n’Isango Star.

Umwe ati:“Ibintu birahenze kandi ushobora kubona ikiraka cyo gufura bakaguhemba nk’ 1 500Frw noneho wagera ku isoko bikanga. Ugahita ugura nk’igikoma noneho n’ikindi kintu cyoroheje nk’umugati wa 500Frw. Ni indyo ituzuye kubera kubura uko ubigenza.”

 Undi ati: “Umwana wanjye yagiye mu mirire mibi kubera ukuntu ibintu bihanitse noneho simbone amafaranga yo kubigura kugira ngo mbibone. Noneho nabona umuceri nkabura imboga , indagara...” “ urugero nk’ikiro cy’umuceri kigeze ku 1 800Frw cyangwa 1 600Frw, ibirayi ni 500Frw kandi mu bushobozi tuba dufite biratugoye.”

 Ibi ababyeyi bavuga byemezwa nabashinzwe kubakira kwa muganga. Jeanne, ushinzwe imirire mu kigo nderabuzima cya Biryogo, yagize ati: “avuga ko yabuze icyo amuha noneho wasesengura ugasanga wenda ntacyo afite akora kandi umwana akeneye imfashabere, ukabona ko ku masoko ibintu bigenda bihinduka kandi ibiciro birazamuka buri munsi, kurya mu muryango ni ikibazo. Afite umuryango mugari umureba kandi nta kazi ni uturaka bakora cyangwa bacuruza agataro, bagenda bamesera abantu noneho twa dufaranga babonye ntibashobore guhaha.”

 Icyakora iki kibazo cyahagurukiwe n’inzego zitandukanye.  Ku ruhande rw’ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana kivuga ko muri iki gihe bashyize imbaraga mu kwegera abaturage bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri.

Machala Faustin; umukozi muri iki kigo, ati: “  hari gahunda dufite muri gahunda ngari yo kwihaza mu biribwa. Gahunda y’akarima k’igikoni niho tugomba gushyira imbaraga kugira ngo abantu babone imboga biyejereje hafi aho. Hari no gushyira imbaraga mu kunoza gahunda zisanzwe zo kugoboka no gufasha imiryango iri mu budehe bwa mbere n’ubwa kabiri, gahunda ya shisha kibondo…”

Gusa ku ruhande rwa Minisiteri y’ubutegetsi  bw’igihugu ifite mu nshingano imiyoborere n’imibereho myiza y’umuturage, bavuga ko muri iki gihe basaba abaturage batishoboye kwegera ubuyobozi mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’umwana .

HUSS Monique; umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mur’iyi minisiteri, ati: “hari minisiteri zitandukanye dufatanya mu kurebera hamwe icyakorwa. Rero hari gahunda dufite kandi dukomeje yo gukangurira abo baturage kwegera ubuyobozi bw’inzego zibanze uhereye mu Isibo. Tugenda twegera abaturage, rero nibyo bibazo bihari ubifite tubasha kumumenya no kumwegera no kumugenera icyo akeneye.”

John Rwangombwa; Gouverneri wa Bank nkuru y’igihugu, avuga hari ikiri gukorwa mu rwego rwo guhangana n’izamuka ry’ibiciro. Ati: “Ibyemezo byafashwe na banki nkuru y’igihugu ku rwego rwa politike y’ifaranga mu kugerageza guhangana n’icyo kibazo. Tuvuga ibikorwa leta ikora itanga nkunganire ku mafaranga yakwa abagenzi, nkunganire ku bikomoka kuri peteroli, ku mafumbire akoreshwa mu buhinzi…ibyo byose ni ugufasha mu kugabanya ingaruka z’uko kuzamuka kw’ibiciro mpuzamahanga ku baturage.”

Iki kibazo  cy’izamuka ry’ibiciro gishobora kwongera umubare w’abana bajya mu mirire mibi muri iki gihe. Raporo yiswe ‘The Global Nutrition Report’ isuzuma imiterere y’ibijyanye n’imirire ku rwego rw’isi igaragaza ko umwaka w’ 2021 wasize ku isi habarurwa abana barenga miliyoni 149  bagwingiye bikajyana n’abandi barenga miliyoni 45 bafite ibiro bidashyitse .

Ni mugihe ku ruhande rw’u Rwanda, abana bagwingira bari ku kigero cya 33% kandi hifuzwa ko nibura uyu mubare warandurwa muri 2030.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/nNeL_8IyJHI" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>

 @Kayitesi Emmilienne/Isango Star-Kigali.

 Sep 23, 2022 - 14:25