Itorero ni kimwe mu bisubizo u Rwanda rwishatsemo - Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva asoza Itorero Indangamirwa

Kuri uyu wa Kane, hasojwe icyiciro cya 15 cy'Itorero Indangamirwa, umuhango ubera mu Kigo cy'Ubutore cya Nkumba mu Karere ka Burera.

kwamamaza

Abasore n'inkumi 443 ni bo bamaze ukwezi n'igice batozwa indangagaciro na kirazira z'umuco Nyarwanda no kumva uruhare rwabo mu iterambere ry'Igihugu.

Mitako François wageze mu Itorero Indangamirwa azi Igifaransa gusa, yashimishijwe no kwigishwa kuvuga ururimi rw'Igihugu cye.

Tamara Mukwende umaze iminsi 45 atorezwa mu Itorero Indangamirwa, yashimishijwe no kuba yarabashije kwiga Ikinyarwanda.

Dr. Bizimana Jean Damascene Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, yashimiye uru rubyiruko uko rwitwaye runasabwa kuzabera urumuri abandi basanze mu bihugu babamo.

Ati “Musanze izindi ntore bagenzi banyu batojwe mbere, mubasange mufatanye kubaka u Rwanda.”

Minisitiri Dr. Bizimana Jean Damascène yakomeje avuga ko abasoje Itorero batanze icyifuzo ko buri mwana w’Umunyarwanda ahabwa amasomo y’ubutore, nk’agenerwa Indangamirwa.

Ati “Turateganya kongera ubushobozi bw’iki kigo n’intore zitozwa. Bizashoboka kuko no mu ntara no mu turere hazashyirwaho uburyo bwo gutoza intore zacu z’urubyiruko.”

Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yashimiye urubyiruko rwitabiriye icyiciro cya 15 cy'Itorero Indangamirwa, arwibutsa akamaro k’itorero mu kongera kubaka Igihugu.

Ni ubutumwa yatanze asoza iri torero rimaze iminsi 45 ribera mu Kigo cy'Ubutore cya Nkumba mu Karere ka Burera.

Ati “Itorero ni kimwe mu bisubizo u Rwanda rwishatsemo bikomoka mu muco wacu, mu nzira yo kongera kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni ishuri ry’uburere mboneragihugu, ritoza Abanyarwanda kurushaho kunga ubumwe, kugira icyerekezo kimwe, gukorera hamwe no kunoza ibyo dukora mu kugera ku iterambere rirambye.”

Minisitiri w'Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yavuze ko itorero ryashyizweho nk’uburyo bwo kunganira ubumenyi butangirwa mu ishuri.

Ati “Nk’urubyiruko tubategerejeho kubakira kuri ayo masomo y’iri torero mugatanga umusanzu wanyu muri urwo rugendo rugana ku iterambere.”

Mu minsi 45 Intore Indangamirwa bamaze batozwa, bahawe inyigisho zitandukanye zigamije kububakamo indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda.

Izi indangagaciro zirimo kuba intagamburuzwa mu bibazo bahura na byo mu buzima, kuba abaranga b’u Rwanda barushakira imbuto n’amaboko hirya no hino, no gusobanukirwa amateka y’u Rwanda, icyerekezo cy’Igihugu, kungurana ibitekerezo bigamije kumva uruhare rwabo mu iterambere ry’Igihugu no kurinda ibyagezweho.

 Aug 14, 2025 - 12:27