
Isura y’igihugu yatumye ikigo cyo mu Rwanda gihabwa uburenganzira bwo gutanga ibizamini bya ECL
Dec 22, 2025 - 13:55
Ishusho y’u Rwanda mu mahanga mu kurwanya ruswa,umutekano no kwimakaza imiyoborere myiza yatumye ikigo cyitwa Der Sprachen Hub | German Language Academy cyo mu Rwanda gihabwa uburenganzira bwo gutanga ibizamini bya ECL (European Consortium for the Certificate of Attainment in Modern Languages) mu rurimi rw’Ikidage. Iki ni igikorwa cya mbere mu Rwanda no muri Afurika y’Iburasirazuba, kizana uburyo bushya bwo gukora ibizamini ku banyeshuri n’abashaka amahirwe ku bashaka kwiga, kujya ku isoko ry’umurimo mu Budage ndetse no guturayo.
kwamamaza
Nubwo hari ibizamini bisanzwe bikorerwa mu Rwanda birimo nka Goethe na ÖSD, ibya ECL birimo impinduka mu buryo ibizamini bikorwamo. Mbere, ulora ikixamini yadabwaga kugira amanota 60% mu bizamini bine by’Ikidage birimo icyo kumva, kuvuga, gusoma ndetse kwandika. Utsinzwe kimwe muri ibi, akaba atahabwa certificate. Ariko ubu, ibizamini mpuzamahanga bya ECL, bizajya bikorwa mu byiciro bibiri ndetse icyo watsinze kizamure icyo watsinzwe.
Yifashishije urugero, Eric Gatete wakoze bene ibi bizamini, yagize ati:" Igishya ECL izanye ni uburyo bikorwamo. Ubusanzwe ibizamini by'ikidage biba ari bine( Hören= Kumva, Sprechen= Kuvuga, Lesen= Gusoma na schreiben= Kwandika). Muri ariya ma exams twari dusanganywe, buri kizamini cyakorwaga ukwacyo gutsinda bigasaba ko ugira 60%, icyo utatsinze kigatuma ubura certificate. Gutsindamo bitatu cyangwa bibiri wabaga muri rusange watsinzwe. Rero muri ECL ibizamini birazamurana icyo watsinze neza kikazamura ikindi."

Yongeraho ko "Gusoma no kwandika biri mu gatebo kamwe, utsinda kwandika neza kuko byoroha cyane, ugatsindwa gusoma kuko birakomera. Aho watsinze cyane rero hazamura aho watsikiye. Kumva no kuvuga nabyo biri mu gatebo kamwe, kuvuga biroroha cyane, kumva bigakomera cyane, kimwe rero kizamura icyo utatsinze neza. "
Mu kiganiro n'itangazamakuru cyabaye ku wa 21 Ukuboza(12) 2025, Umuyobozi wa Der Sprachen Hub, Mwizerwa M. (Mulisa), yavuze ko kwemererwa gutanga ibi bizamini bya ECL bizafasha abiga Ikidage basabwaga gutegereza ngo bakore ibizamini cyangwa bikabasaba ikiguzi kinini.
Yagize ati: Abanyeshuri benshi barangizaga amasomo y’Ikidage ariko bagategereza amezi menshi kuko nta kigo cyari hafi bakoreragamo ibizamini cyari gihari. Hari n’abandi bakoreshaga amafaranga menshi bajya gukorera ibizamini hanze y’igihugu, rimwe na rimwe kuri serivisi zidakurikije neza amabwiriza. Ubu burenganzira bushya burahindura uburyo bwari buhari."
Ibizamini bya ECL ni mpuzamahanga kandi ni ingenzi cyane ku basaba viza zo kujya mu Budage, bashaka kujya kwiga, gukora ubukorerabushake, kwihugura mu myuga, cyangwa abashaka gusanga imiryango yabo ituyeyo. Gifasha kandi abashaka kujya gutura burundu mu Budage cyangwa no gusaba ubwenegihugu bwaho.
Mwizerwa yatangaje ko ikizamini cya mbere cya ECL kizakorerwa mu Rwanda kizaba ku wa 6–7 Gashyantare (01) 2026, ndetse abashaka gukora ibi bizamini baziyandikisha mbere yo ku wa 31 Ukuboza (12) 2025, bazashyirirwaho uburyo bwo kubafasha mu masomo nta kiguzi.
M rwego rwo gukuraho imbogamizi zo gutegereza gukora ibizamini, ibizamini bya ECL bizajya bikorwa inshuro esheshatu mu mwaka, ndetse n'ibizamini bizajya bikorwa mu Ugushyingo (11) mu buryo budasanzwe kugira ngo bigabanye igihe ababikora bamara bategereje, bityo bikazabafasha gutegura neza amasomo yabo n’ibindi.
Isura y’u Rwanda yashingiweho mu kugirirwa icyizere
Mwizerwa M. yagaragaje ko mu guhabwa uburenganzira bwo gutanga ibizamini bya ECL, hatasuzumwe gusa ubushobozi bw’ikigo, ahubwo hanarebwe isura rusange y’u Rwanda mu gukorera mu mucyo, kurwanya ruswa no kwimakaza imiyoborere myiza.
Yagize ati: “Ibizamini mpuzamahanga bisaba amahame akomeye y’ubunyangamugayo. Intambwe u Rwanda rwateye mu kwimakaza gukorera mu mucyo no kurwanya ruswa yagize uruhare rukomeye mu kubaka icyizere mu bafatanyabikorwa mpuzamahanga.”

Der Sprachen Hub/Germany language Academy itanga amasomo y’ururimi rw’Ikidage kuva ku rwego rwa A1 kugera kuri C1. Kugeza ubu, iki kigo gifite abanyeshuri barenga 200, baturuka mu byiciro bitandukanye birimo abakiri bato n’abakuze, abiga banakora.
Aba bose bakurikira amasomo y’Ikidage binyuze mu buryo butandukanye bwo kwiga itanga bujyanye n’ibikenewe bitandukanye ndetse mu bihe bitandukanye. Uretse kwiga mu masaha atandukanye, hari no kwiga hakoreshejwe ikoranabuhanga cyangwa kwiga ukoresheje imbonankubone n'ikoranabuhanga.
Kuva iki kigo cyashingwa, cyaguye ibikorwa byacyo aho gifite amashami hanze ya Kigali, nka Huye na Musanze, mugihe hari na gahunda yo gufungura irindi shami i Rubavu.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


