
Trump yatangaje ko atazemerera Israel kwiyomekaho West Bank
Sep 26, 2025 - 08:48
Perezida w’Amerika Donald Trump yatangaje ko atazigera yemera ko Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yomeka West Bank (Cisjordanie), kuri Israeli nk'igice hashize imyaka yigaruriye kuva.
kwamamaza
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru i Washington mbere y’uko Netanyahu ageza ijambo ku nama y’Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye (ONU) ku wa gatanu, Trump yagize ati: “Sinzemerera Israel kwiyomekaho West Bank... Ntibizabaho.”
Yongeyeho ko ibiganiro ku masezerano ya Gaza biri hafi kurangira. Ibi yabitangaje mu gihe aba bategetsi bombi biteganyijwe ko bazahura ku wa mbere.
Iyi mvugo ije mu gihe kandi Israel ikomeje kotswa igitutu n’amahanga, cyane cyane Ubwongereza, Ubufaransa n’Ubudage, byaburiye Netanyahu ko kwigarurira West Bank bizaba binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga.
Ku wa mbere, Umunyamabanga Mukuru wa ONU António Guterres na we yavuze ko icyo gikorwa “kitakwihanganirwa mu rwego rw’amategeko, politike no mu migenzo iboneye.”
Ubwo yagezaga ijambo rye ( mu buryo bw'amashusho) Perezida wa Palestine Mahmoud Abbas, w’imyaka 89, yagaragaje ubushake bwo gukorana n’amahanga mu gushyira mu bikorwa gahunda y’amahoro, anashimira ibihugu byinshi biherutse kwemera Palestine nk’igihugu cyigenga.
Yasobanuye ko Hamas itazagira uruhare mu buyobozi, asaba ko Palestine ifata inshingano zuzuye kuri Gaza igihe Israel yaba ihavuye, ndetse igahuza iki gice na West Bank yigaruriwe.
Ku rundi ruhande, abategetsi bo mu bihugu by’Abarabu nabo bagaragaje impungenge. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Arabie Saoudite, Igikomangoma Faisal bin Farhan, yabwiye abanyamakuru i New York ati: “Ntekereza ko Perezida w’Amerika asobanukiwe neza ibyago byo kwiyomekaho West Bank.”
Mu gihe ibi bikomeje, amakimbirane aracyari ku rwego rwo hejuru. Ku wa gatatu, Israel yafunze inzira ihuza Abanyapalestina na Jordan, ibintu byafungiye hamwe abarenga miliyoni ebyiri. Ni mu gihe, ibitero bya Israel muri Gaza bikomeje guhitana ubuzima bw'abarimo abagore n'abana.
Gusa Abanya-Israeli 49 barimo abagera kuri 20 bakiri bazima, baracyari mu maboko y'umutwe wa Hamas.
Abahanga mu bya politiki bavuga ko imvugo ya Trump ishobora guhindura uburyo Israel ikomeza imishinga yo kwigarurira ubutaka bwa Palestine, ariko hakibazwa niba bizagira ingaruka zifatika mu gihe abakomeye mu rugaga rwa Netanyahu bakomeje gusaba ko West Bank yomekwa kuri Israel burundu.
Ni mu gihe kandi Israeli yatangije imishinga yo kuvugurura ibice bimwe bya West Bank, mu mujyo wo kuburizamo kubaho kw'igihugu cya Palestine.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


