
Ishyaka PL ryakomereje ibikorwa byo kwamamaza Abakandida baryo i Huye
Jul 1, 2024 - 09:25
Muri gahunda yo gukomeza kwitegura amatora atenganyijwe muri Nyakanga, ishyaka PL (Parti Liberal) ryakomereje ibikorwa byo kwamamaza abakandida baryo mu mwanya w’Abadepite, ndetse n’uwo bashyigikiye ku mwanya wa Perezida, mu karere ka Huye mu ntara y’Amajyepfo.
kwamamaza
Ni igikorwa cyo kwamamaza umukandida ku mwanya wa Perezida, ndetse n’Abadepite mu nteko ishinga amategeko, mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024, cy’ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu PL, kuri uyu wa 5 w'icyumweru dusoje cyabereye mu ntara y’Amajyepfo mu karere ka Huye.
Umuhire Adria, umunyamabanga mukuru w’ishyaka PL , asobanura impamvu bahisemo gushyigikira Paul Kagame umukandida watanzwe n’umuryango FPR Inkotanyi, anavuga ibyo Abadepite b’iri shyaka bazakora nibaramuka batorewe kwinjira mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda.
Ati "kubera ko Nyakubahwa Paul Kagame yatugejeje ku miyoborere myiza, yatugejeje ku kwishyira ukizana tubona ubutabera tugera ku majyambare arambye nk'igihugu ni ukuvuga ngo intego za PL yadufashije kuzishyira mu bikorwa mu gihe cyose amaze ariko kandi si ibyo gusa natwe nk'ishyaka turashaka ko Abakandida Depite b'ishyaka PL bazafatanya nawe kuko ibyo byose ntabwo azabikora wenyine, twasabye ko bazatora abakandida Depite ba PL kugirango ibyo twagezeho dukomeze tubishyigikire ariko nibagera no mu nteko ishinga amategeko bazanamufasha mu kugenzura ibikorwa bya Guverinoma no gukomeza gutora amategeko abereye iki igihugu kugirango umuturage agume ku isonga".
Abaturage bitabiriye iki gikorwa bavuga ko bakurikije imigabo n’imigambi ndetse n’ibyo bijejwe n’iri shyaka, bazahitamo kurishyigikira mu matora ari imbere.
Umwe ati "imigabo n'imigambi twumvise ari byiza cyane natwe twifuje kuba twazabashyigikira ntakibazo kuko twumvise byinshi bazatugezaho ariko kandi tukishimira ko bazaba barikumwe n'umusaza dukunda".
Ishyaka PL riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu, riri kwamamaza abakandida Depite 54, harimo Abagore 28, n’Abagabo 26 barimo n’urubyiruko.
Inkuru Yassini Tuyishimire / Isango Star Huye
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


