
Ishuri rya King David Academy ryatsinze mu marushanwa ku muco, indangagaciro n'umurage by'u Rwanda
May 10, 2024 - 09:04
Kuri uyu wa kane hashojwe amarushanwa ku muco, indangagaciro n’umurage by’u Rwanda mu mashuri yisumbuye igihembo cyahawe ishuri King David Academy. Ryatsinze ku manota 85% aho ryari rihatanye n'ibindi bigo birimo Riviera High School 80% , Saint Paul international school 74% na Green hills Academy 50%.
kwamamaza
Aya marushanwa ategurwa n'Inteko y'Umuco agamije kurema mu banyeshuri bo mu mashuri yisumbuye umuco wo gukunda Igihugu, kugira ubumenyi ku rurimi, Ubumwe, Ubupfura n’ibindi bihereye mu kwimakaza umuco n’indangagaciro mu bakiri bato n’urubyiruko.
Abanyeshuri bayitabiriye bavuga ko bishimye cyane kuko bamenyeramo byinshi k'umuco w'igihugu.
Akazuba Hailey ati "niga Green hills Academy mu mwaka wa 5 w'amashuri yisumbuye, ubundi njye ndi umumetisi iyo abantu mbabwiye ko mvuga ikinyarwanda birabatungura cyane ariko kuba mfite amahirwe yo kuba naje muri aya marushanwa binyigisha byinshi cyane, ni byiza kwiga umuco w'u Rwanda kuko hari byinshi uhungukira ukamenya ibyo abasokuruza bawe bakoze, ukamenya ikikuranga, ukamenya ngo urinde muri macye".
Mutabazi Daville nawe ati "byanshimishije cyane kuko dufite igihe batugenera cyo kwiga umuco nyarwanda kandi nanashishikariza n'ibindi bigo bidafite igihe bagenera abana kwigisha umuco nyarwanda nabo bashyire urwo rukundo rw'umuco nyarwanda mu banyeshuri, kuko ni ikintu cyiza cyane iyo umunyeshuri akuze afite ubumenyi ku gihugu cye".
Minisiteri y'ubumwe bw'abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu ivuga ko amarushanwa nkaya aha ubumenyi abanyeshuri bubafasha kumenya umuco n'ibiwugize bigatuma batibagirwa umuco n'ururimi bigize indangagaciro nkuko umuyobozi ushinzwe Itorero no guteza imbere umuco Uwacu Julienne abivuga.

Ati "amarushanwa ku muco ndangagaciro n'umurage by'u Rwanda bifite intego yo gutoza abato, bagasobanukirwa neza ibuwugize, bakumva ibigize umurage ariko bakarushaho no kumenya ururimi rwabo rw'ikinyarwanda, ni igikorwa duha agaciro cyane kubera ko umuco urahererekanwa, ababyeyi bakawutoza abana, abakuru bakawutoza abato kugirango ibuwugize bikomeze bibe umurage wacu, ikindi ni uburyo bwo gushishikariza amashuri kugirango mu bumenyi n'ubuhanga bwigishwa abana mu mashuri ntituzibagirwe umuco, ntituzibagirwe, umurage ntituzibagirwe ururimi".
Aya marushanwa ku muco, indangagaciro n’umurage by’u Rwanda ni ngarukamwaka, uyu mwaka harushanijwe amashuri yiga kuri gahunda mpuzamahanga mu mujyi wa Kigali, mu gihe umwaka ushize yakorewe mu ntara y'Amajyepfo igihembo gitwarwa na Seminari nto ya Virgo Fidelis yo ku Karubanda.
Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


