Isango Star yatangije gahunda yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu kazi

Kuri uyu wa kane ikigo cy’itangazamakuru Isango Star ku bufatanye n’umuryango WAN-IFRA WIN (Women In News) uteza imbere abagore bari mu itangazamakuru batangije ku mugaragaro politiki yo gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

kwamamaza

Mu gihe u Rwanda ari kimwe mu bihugu byashyize imbaraga mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, hamwe na hamwe mu kazi karimo n’itangazamakuru usanga iri hohoterwa n’ihoza ku nkeke bishingiye ku gitsina bihari nkuko Dr. Murangira B.Thierry, umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB abivuga.

Ati "mu itangazamakuru bibamo bigafatwa nk'ibintu byo gutebya, hari imvugo zimwe zigenda zikoreshwa, ni imvugo zitagomba kwihanganirwa kuko iri hohoterwa rishingiye ku gitsina rishobora gukorerwa mu mvugo cyangwa mu bikorwa, burya ntawe ugera ku gikorwa atahereye ku mvugo".    

Abakora mu itangazamakuru bavuga ko koko guhozwa ku nkeke bishingiye ku gitsina bihaba ariko iyo hagiyeho ingamba zo kubirwanya bituma bigabanuka.

Umwe ati "mu itangazamakuru ibi bintu bibamo ndetse cyane aho usanga cyane cyane abana b'abakobwa bakirangiza kwiga iyo bagiye gusaba kwimenyereza umwuga hari igihe bashobora guhura n'abayobozi babasaba kubanza kuryamana nabo cyangwa n'ibindi bitandukanye biganisha ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina ariko ubu turizera ko aya mabwiriza ko ajeho agiye gushyirwa mu bitangazamakuru bigiye kuvaho".   

Nyuma y’ibindi bitangazamakuru 3 byo mu Rwanda, kuri uyu wa kane Isango Star nayo yatangije ku mugaragaro politiki yo kurwanya iri hohoterwa.

Agatesi Marie Laetitia Mugabo, umuyobozi mukuru wungirije wa Isango Star, yagarutse ku mpamvu yo gushyiraho iyi politiki.

Ati "iyo umuntu yize arafata kandi agashyira mu bikorwa bituma ikigo gitera imbere, umubano w'abakozi ugenda neza, ikigo ntigishobora kujya mu manza n'abakozi bacyo ikindi n'abantu badukurikira nabo batugiraho isura nziza".    

Ku kamaro ka politiki yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Susan Makore Umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga WAN-IFRA WIN (Women In News) yateye inkunga iki gikorwa, yavuze ko gushyiraho izi ngamba zifasha umukozi gukorera ahantu afite umutekano.

Ati "iyi ni intambwe ikomeye kuri twe nka WAN-IFRA WIN kuko twemera ko kugirango ibitangazamakuru bibashe gutera imbere kwinjiza amafaranga no kugira umutekano bigomba kugira ingamba zo kwita ku bakozi no kugabanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, mu gihe cy'umwaka umwe n'igice gishize twagiye dufasha Isango Star mu rwego rwo kubongerera ubumenyi n'ubukangurambaga kugirango abakozi bayo basobanukirwe n'icyo ihohoterwa rishingiye ku gitsina aricyo, impamvu ari bibi ku kazi n'impamvu ari bibi ku bucuruzi, uzatakaza impano z'abakozi igihe cyose badafite aho bakorera hizewe kandi ni naho ubucuruzi buhombera muri ubwo buryo".     

Ubusanzwe mu Rwanda hari ibigo by’itangazamakuru 3 aribyo The news Times, Radio Izuba na Television hamwe Radio Huguka byashyizeho ingamba zirwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Isango Star ikaba ibaye iya kane mu gushyiraho izi ngamba.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 Oct 18, 2024 - 07:30